Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga

radiotv10by radiotv10
04/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amayobera ku ndwara yatumye umunyabigango ‘Yantare’ urinda The Ben ajyanwa kwa muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’ibigango uzwi nka ‘Yantare’ ucungira umutekano umuhanzi The Ben, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ubwo uyu bari bavuye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, nyuma yo kugaragaza uburwayi butaramenyekana.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko Faycal Ntawugayake uzwi nka Yantare cyangwa Fayzo, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 02 Kanama 2025 ubwo umuhanzi arinda yari avuye gutaramira abantu mu gitaramo cyasoje Giants of Africa cyabereye muri BK Arena.

Ubwo The Ben n’itsinda rye ririmo n’uyu musore umurindira umutekano bari bavuye muri iki gitaramo, bagiye kwiyakira, ariko uyu musore we ntiyabasha gusohoka mu modoka kuko atari ameze neza.

Byahise biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga muri iryo joro, ndetse abaganga bamuha ubuvuzi bw’ibanze ahita anataha, ariko kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025 yongeraga kuremba ahita ajyanwa kwa muganga, ahita anahabwa ibitaro.

Mu mashusho uyu musore yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragaje aryamye mu bitaro, ari guterwa serumu.

Gusa amakuru avuga ko nubwo ‘Yantare’ akiri kwa muganga, ariko indwara arwaye itaramenyekana kugeza magingo aya, mu gihe abaganga bakomeje kumwitaho.

Yantare ni umwe mu basore b’ibigango bazwi mu Rwanda mu gucungira umutekano ibyamamare, aho byumwihariko we azwi mu kuba ari hafi The Ben.

Yantare akunze kugaragara arindiye umutekano The Ben
Yantare arinda The Ben aho aba yagiye hose

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Umugabo wafatiye undi iwe asambana n’umugore we yagaragaje uruhare ubuyobozi bubifitemo

Next Post

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23
AMAHANGA

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Uwakiniraga APR yazamuye impaka nyuma yo kuvuga uko abona umukino uzayihuza na Rayon uzagenda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.