Umusore w’ibigango uzwi nka ‘Yantare’ ucungira umutekano umuhanzi The Ben, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ubwo uyu bari bavuye mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, nyuma yo kugaragaza uburwayi butaramenyekana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko Faycal Ntawugayake uzwi nka Yantare cyangwa Fayzo, yajyanywe kwa muganga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 02 Kanama 2025 ubwo umuhanzi arinda yari avuye gutaramira abantu mu gitaramo cyasoje Giants of Africa cyabereye muri BK Arena.
Ubwo The Ben n’itsinda rye ririmo n’uyu musore umurindira umutekano bari bavuye muri iki gitaramo, bagiye kwiyakira, ariko uyu musore we ntiyabasha gusohoka mu modoka kuko atari ameze neza.
Byahise biba ngombwa ko bamujyana kwa muganga muri iryo joro, ndetse abaganga bamuha ubuvuzi bw’ibanze ahita anataha, ariko kuri iki Cyumweru tariki 03 Kanama 2025 yongeraga kuremba ahita ajyanwa kwa muganga, ahita anahabwa ibitaro.
Mu mashusho uyu musore yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, yagaragaje aryamye mu bitaro, ari guterwa serumu.
Gusa amakuru avuga ko nubwo ‘Yantare’ akiri kwa muganga, ariko indwara arwaye itaramenyekana kugeza magingo aya, mu gihe abaganga bakomeje kumwitaho.
Yantare ni umwe mu basore b’ibigango bazwi mu Rwanda mu gucungira umutekano ibyamamare, aho byumwihariko we azwi mu kuba ari hafi The Ben.


RADIOTV10