Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko ibitero by’indege by’iki Gihugu, byahitanye benshi mu barwanyi b’umutwe w’aba-Houthi muri Yemen, barimo n’umuyobozi mukuru wawo.
Umujyanama mu by’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za America, Mike Waltz, yavuze ko ibi bitero byari bigambiriye gukuraho ubuyobozi bw’uyu mutwe w’Aba-Houthi, gusenya itumanaho ryawo n’ibirindiro bibikwamo intwaro ukoresha ugaba ibitero by’iterabwoba.
Ibi bitero kandi byari bigamije gukuraho inganda zitunganyirizwamo indege zitagira abapilote, zizwi nka Drone zikoreshwa mu ntambara.
Ibi bitero byo ku munsi wa 10, birimo biragabwa nyuma yuko uyu mutwe w’Aba-Houthi ugabye ibitero ku mato y’ubucuruzi ya America n’u Bwongereza, mu Nyanja itukura.
Kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aba-Houthi bamaze kugaba ibitero birenga 100 ku mato y’abacuruzi, ku buryo ubwato bubiri bunini bwari bwikoreye amatoni n’amatoni y’ibicuruzwa bwarashwe bukarohama, ndetse bigahitana abashinzwe gutwara ubwato bane.
Nk’igitero giheruka cyagabwe mu karere ko mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Sanaa, gihitana umuntu umwe, abandi 13 barakomereka bikomeye.
America ikomeje kugaba ibi bitero mu rwego rwo guca intege uyu mutwe, inagamije guha ubutumwa Iran ishinjwa kuba inyuma y’uyu mutwe.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10