Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America: Uwiciye ku ishuri abanyeshuri n’abarimu abarashe aravugwaho andi makuru

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
America: Uwiciye ku ishuri abanyeshuri n’abarimu abarashe aravugwaho andi makuru
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhungu w’imyaka 14 wishe arashe abanyeshuri bagenzi be babiri n’abarimu babiri ku ishuri ryo muri USA, agahita atabwa muri yombi, biravugwa ko n’umwaka ushize yari yafungiwe kugira umugambi nk’uyu wo kurasa abantu ku ishuri.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye ku ishuri ryo muri leta Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho uyu muhungu witwa Colt Gray yigaga.

Uyu muhungu w’imyaka 14 ukekwaho kwica bagenzi be yahise, atabwa muri yombi iki gikorwa kikimara kuba, nk’uko inzego z’iperereza zabitangaje.

Amakuru avuga ko atari ubwa mbere atawe muri yombi kuko n’umwaka ushize wa 2023 yafashwe akwekwaho kugira umugambi wo kurasa kuri iri shuri.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uyu muhungu kurasa muri bagenzi be, akivuganamo bane barimo abanyeshuri babiri n’abarimu babiri, agakomeretsa abandi icyenda.

Chris Hosey, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubugenzacyaha muri Georgia, yatangaje ko uyu muhungu w’imyaka 14 agomba kuzajyanywa mu nkiko ndetse akaburanishwa nk’umuntu mukuru kuri ibi byaha akekwaho kuba yakoze.

Si ubwambere ibikorwa nk’ibi byumvikanye mu bigo by’amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica, icyakora Perezida w’iki Gihugu, Joe Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibikorwa nk’ibi bicike, nkuko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bye White House ryihanganisha abakomeretse n’ababuriye ababo muri iri raswa.

Inzego z’ubuyobozi muri Leta Georgia zatangaje ko abishwe ari abanyeshuri babiri b’imyaka 14, ndetse n’abarimu babiri, mu gihe abandi icyenda bakomeretse bose bajyanywe mu bitaro aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − four =

Previous Post

Ikindi Gihugu cy’i Burayi cyagaragaje ko cyifuza gukorana n’u Rwanda mu kohereza abimukira

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wagaragaye kuva u Bushinwa na Afurika batangirana imikoranire yihariye

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wagaragaye kuva u Bushinwa na Afurika batangirana imikoranire yihariye

Perezida Kagame yagaragaje umusaruro wagaragaye kuva u Bushinwa na Afurika batangirana imikoranire yihariye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.