Umuhungu w’imyaka 14 wishe arashe abanyeshuri bagenzi be babiri n’abarimu babiri ku ishuri ryo muri USA, agahita atabwa muri yombi, biravugwa ko n’umwaka ushize yari yafungiwe kugira umugambi nk’uyu wo kurasa abantu ku ishuri.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye ku ishuri ryo muri leta Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho uyu muhungu witwa Colt Gray yigaga.
Uyu muhungu w’imyaka 14 ukekwaho kwica bagenzi be yahise, atabwa muri yombi iki gikorwa kikimara kuba, nk’uko inzego z’iperereza zabitangaje.
Amakuru avuga ko atari ubwa mbere atawe muri yombi kuko n’umwaka ushize wa 2023 yafashwe akwekwaho kugira umugambi wo kurasa kuri iri shuri.
Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye uyu muhungu kurasa muri bagenzi be, akivuganamo bane barimo abanyeshuri babiri n’abarimu babiri, agakomeretsa abandi icyenda.
Chris Hosey, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubugenzacyaha muri Georgia, yatangaje ko uyu muhungu w’imyaka 14 agomba kuzajyanywa mu nkiko ndetse akaburanishwa nk’umuntu mukuru kuri ibi byaha akekwaho kuba yakoze.
Si ubwambere ibikorwa nk’ibi byumvikanye mu bigo by’amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica, icyakora Perezida w’iki Gihugu, Joe Biden yavuze ko ubutegetsi bwe buzakomeza gukora ibishoboka kugira ngo ibikorwa nk’ibi bicike, nkuko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bye White House ryihanganisha abakomeretse n’ababuriye ababo muri iri raswa.
Inzego z’ubuyobozi muri Leta Georgia zatangaje ko abishwe ari abanyeshuri babiri b’imyaka 14, ndetse n’abarimu babiri, mu gihe abandi icyenda bakomeretse bose bajyanywe mu bitaro aho bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10