Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yongeye guha isezerano Ukraine ryumvikanamo kuyirema agatima

radiotv10by radiotv10
17/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
America yongeye guha isezerano Ukraine ryumvikanamo kuyirema agatima

Impande zombi zagiranye ibiganiro

Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yizeje Ukraine ko izakomeza kuyitera inkunga mu rugamba ihaganyemo n’u Burusiya, kandi ko iki Gihugu ko Ukraine izatsinda.

Blinken yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024 ubwo yahuraga na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bahuriye i Davos mu Busuwisi mu Nma Yiga ku Bukungu bw’Isi ‘World Economic Forum’.

Yagize ati “Dufite intego yo guhozaho mu nkunga duha Ukraine kandi turi gukorana n’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kugira ngo tubikore. Kandi nzi neza ko bagenzi bacu b’i Burayi na bo bazabigenza nkatwe.”

Jake Sullivan, Umujyanama wa Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America mu by’umutekano, na we wari muri iyi nama, yabwiye Perezida Zelensky ko America n’abafatanyabikorwa bayo “bizeye ko u Burusiya buzatsindwa, Ukraine igatsinda.”

Zelensky na we yashimye ubuyobozi bwa Joe Biden kuba bukomeje kumuba hafi, by’umwihariko ku nkunga bumuha.

Abwira Blinken, Perezida Zelensky yagize ati “Wavuze ibijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko. Rwose duhanze amaso inkunga yanyu yagutse.”

Yaboneyeho gushimira by’umwihariko ikoranabuhanga rya Leta Zunze Ubumwe za America, ryafashije Ukraine guhanura misile ziraswa n’u Burusiya.

Ati “Mu by’ukuri bifasha abaturage kurokoka muri ubu bushotoranyi bukomeye bw’u Burusiya.”

Leta Zunze Ubumwe za America zohereje Miliyari 44 $ zo gufasha igisirikare cya Ukraine, kuva u Burusiya bwashoza intambara muri iki Gihugu muri Gashyantare 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 4 =

Previous Post

Icyo FARDC ivuga ku basirikare bayo barimo uwarasiwe mu Rwanda n’abafashwe na RDF

Next Post

Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Rutahizamu wa APR FC yegukanye 1.000.000Frw ahigitse abarimo uwa Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.