Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amezi 2 yahawe abamotari yo gukemura ibibazo byabo yararangiye ariko baracyari mu marira

radiotv10by radiotv10
02/11/2022
in MU RWANDA
1
Amezi 2 yahawe abamotari yo gukemura ibibazo byabo yararangiye ariko baracyari mu marira
Share on FacebookShare on Twitter

Amezi abiri yari yatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo imbere y’Umukuru w’Igihugu ko ibibazo by’abamotari bizaba byarabonewe umuti, yarenzeho icyumweru, mu gihe bamwe mu bamotari bavuga ko ibi bibazo bigihari ku buryo ntawupfa kugura assurance atatse inguzanyo.

Tariki 25 Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko mu Karere ka Ruhango, yagejejweho ikibazo n’umwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, wagarutse ku bibazo bibugarije ariko byumwihariko avuga ko ikibaremereye ari umusanzu w’ubwishingizi uremereye uruta uw’ibindi binyabiziga.

Icyo gihe uyu mumotari witwa Bizimana Pierre wagaragazaga amafaranga bacibwa menshi arimo ubwo bwishingizi, yagize ati “Tukishyura ipatante, umusoro ku nyungu, tukishyura ibintu byinshi cyane ku buryo utabasha no kuba wakwigurira umwenda cyangwa ngo urihirire umwana ishuri.”

Yakomeje abwira Perezida Paul Kagame ati “Turabasaba kugira ngo ikibazo cyacu mukigire icyanyu mukidukurikiranire.”

Perezida Paul Kagame wizeje aba bamotari ko na we agiye kwinjira muri iki kibazo, yasabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest kugira icyo akivugaho, amwizeza ko inzego zinyuranye zigifite mu nshingano zigiye kugikurikirana ku buryo mu mezi abiri kizaba cyabonewe umuti.

Gusa bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, babwiye RADIOTV10 ko bacyumva icyizere cy’ibyatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo imbere ya Perezida, baraye akanyamuneza ari kose, ariko ko bakomeje gutegereza, none amezi abiri yari yatangajwe akaba yararenze ntakirakorwa.

Umwe wavuze ko moto akoresha yishyuzwa ubwishingizi bw’ibihumbi birenga 180 Frw, yavuze ko bari babizeje ko muri ayo mezi abiri, bagabanya imisanzu y’ubwishingizi. Ati “Icyifuzo cyacu ni uko assurance bayisubiza nkuko yaguraga nka mbere.”

Undi avuga ko kugira ngo umumotari abone umusanzu w’ubwishingizi (assurance) bikiri ihurizo rikomeye rikomereye benshi.

Ati “Kugira ngo ubone amafaranga yo kugura assurance, ni ikibazo, utagiye gufata inguzanyo ntabwo wagura assurance kandi kuyishyura na byo biba bikomeye.”

Uyu mumotari avuga ko bagitegereje igisubizo cy’Umukuru w’Igihugu kandi ko bizeye ko kizaza kibanyura kuko basanzwe bazi ko “imvugo ye ari yo ngiro”. Ati “Turategereje ntabwo tuzarambirwa.”

Aba bamotari bavuga ko nibura mu bibazo byari bibugarije harimo icyakemutse, cya mubazi na yo bakunze kugaragaza nk’iyaje kubanyunyuza imitsi.

Undi ati “Ariko assurance nta makuru tubifiteho. Turifuza ko ibya assurance na byo yabikemura nkuko yari yabivuze.”

RADIOTV10 yagerageje kuvugisha Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana ariko ntibyashoboka.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndagijimana Jean says:
    3 years ago

    Ntabwo ari Abamotari gusa ahubwo na Moto zitari iz’Ubucuruzi nazo Ubwishingizi bwazo buri hejuru cyane.
    Bamwe bahisemo kuba bazibitse ,bagitegereje Igisubizo cy’abo bayobozi.
    Ubwo mwazakomeza kubakorera Ubuvugizi .

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Hazamutse izindi mpaka ku kohereza mu Rwanda abimukira bazaturuka UK

Next Post

Nyagatare: Umugore yafatanywe amabaro 3 ya caguwa yari yahishe mu murima

Related Posts

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyagatare: Umugore yafatanywe amabaro 3 ya caguwa yari yahishe mu murima

Nyagatare: Umugore yafatanywe amabaro 3 ya caguwa yari yahishe mu murima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.