Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Andi mafoto ateye ubwuzu ya ‘Inyogoye’ yakoze ubukwe

radiotv10by radiotv10
31/03/2022
in IMYIDAGADURO
0
Andi mafoto ateye ubwuzu ya ‘Inyogoye’ yakoze ubukwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yashyize hanze andi mafoto y’umugabo wamamaye nka ‘Inyogoye’ uherutse gukora ubukwe bw’akataraboneka.

Habiyaremye Jean Pierre wamamaye nka Inyogoye, yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yasabaga akanakwa umugore we basanzwe bafitanye umwana umwe.

Byari ibicika ku mbuga nkoranyambaga za benshi bashyizeho amafoto n’amashusho y’uyu mugabo uzwiho gutera urwenya rwinshi kuri YouTube, yamugaragazaga yakoze ubukwe bw’agatangaza bwanaririmbyemo umuhanzi Social Mula.

Benshi mu bashyizeho ayo mafoto n’amashusho, banyuzagamo bakanashimira Umunyamakuru Yago watumye uyu mugabo Inyogoye ye amenyekana, ndetse bikaba bivugwa ko ari we wagize uruhare muri ubu bukwe yakoze.

  • Uwamamaye nka ‘Inyogoye’ yasezeranye mu mategeko ati “Ndagafusha Rukara”
  • Inyogoye yakoze ubukwe bw’agatangaza bwaririmbyemo umuhanzi ukomeye

Yago wafashe amashusho y’ubu bukwe bwabereye ku kiyaga cya Kivu, akanayashyira kuri YouTube channel ye, amaze iminsi anashyira amafoto n’uduce tw’amashusho byafatiwe muri ubu bukwe.

Ubu yashyizeho amafoto yo mu birori byo gusaba no gukwa, agaragaza Inyogoye n’umugore we bari mu byishimo bidasanzwe bananyuzamo bagasomana umunwa ku wundi.

Aya mafoto aherekejwe n’ubutumwa bwa Yago bugira buti “Andi mafoto meza.”

Inyogoye wasabye akanakwa ndetse akanasezerana mu idini mu mpera z’icyumweru gishize, hari hashize ukwezi kumwe anasezeranye mu mategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − sixteen =

Previous Post

Banki ifite amateka akomeye mu Rwanda igiye guhindura izina

Next Post

Urayeneza Gerard wari wakatiwe burundu yagizwe umwere

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urayeneza Gerard wari wakatiwe burundu yagizwe umwere

Urayeneza Gerard wari wakatiwe burundu yagizwe umwere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.