Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Andi makuru acukumbuye ku ntandaro y’itandukana ry’umuhanzi ukomeye mu Rwanda n’umugore bamaranye imyaka 2

radiotv10by radiotv10
25/04/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
7
Andi makuru acukumbuye ku ntandaro y’itandukana ry’umuhanzi ukomeye mu Rwanda n’umugore bamaranye imyaka 2
Share on FacebookShare on Twitter

Ibimaze iminsi bivugwa ku itandukana ry’umuhanzi Platini P n’umugore we Olivia bamaranye imyaka ibiri basezeranye kubana, hari amakuru mashya yavuzweho arimo arebana n’umwana byavugwaga ko ari imfura yabo, bivugwa ko byagaragaye ko atari uw’uyu muhanzi.

Nemeye Platini uzwi nka Platini P na Ingabie Olivia bakoze ubukwe muri Werurwe 2021. Bivuze ko imyaka ibiri yuzuye babana nk’umugore n’umgabo.

Gusa ibyari urukundo n’urugo, ubu bisa nk’ibiri ku iherezo, kuko hari amakuru avugwa ko bari gutandukana ndetse n’uyu muhanzi yamaze gusiga umugore we.

Ikinyamakuru Inyarwanda kivuga ko ibi bibazo byavutse ubwo hari umusore wahamagaye Platini kuri telefone akamubwira ko umwana akeka ko ari uwe atari uwe ahubwo ko ari uw’uwo musore.

Uyu muhanzi yatangiye kugira amakenga, nyuma yuko uwo musore abimubwiye inshuro ebyiri, akamusaba no kwigenzurira ibyo yari amaze kumubwira, agisha inama umwe mu nshuti ze, wamusabye gukoresha ibizamini bya gihanga bya DNA kugira ngo bamenye ukuri kw’ibyo yabwirwaga n’uwo musore.

Platini yaje gufata icyemezo cyo kujyana uwo mwana mu ibanga atabimenyesheje umugore we, ndetse bajyana n’uwo musore babanje guhura bakaganira, akamwibira ibanga ko mbere yo kugira ngo Olivia ashakane na Platini yabanje kumubwira ko yamuteye inda.

Uwo musore yamubwije ukuri kose ngo amubwira ko mbere yuko Olivia ashakana na Platini, baryamanaga bombi [uwo musore na Platini].

Nyuma y’icyo kiganiro, Platini n’uwo musore bahise bajya mu Bitaro gukoresha ibizamini bya DNA, bigaragaza ko uwo mwana ari uwa Platini, ahubwo ari uw’uwo musore, bitera agahinda Platini wari usanzwe akunda urudasanzwe umugore we ndetse n’umwana yari azi ko ari uwe.

Iyo nshuti ya Platini bari bajyanye, yaramwihanganishije, amusaba kwirinda guhita abibwira umugore we, ndetse aramwumvira, agerageza kubaho nk’utarabimenya.

Platini wari ufite ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za America, agenda afite ibanga abitse, ubwo yari ariyo nibwo umugore we yaje kubimenya nyuma yo guhamagarwa n’umukoze wo mu bitaro byakorewemo biriya bizamini bya DNA, akamubwira ko yigeze kubona umugabo we n’umwana wabo baje gukoresha ibyo bizamini, ari nabwo Olivia yamenye ko ibye byavumbuwe.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Comments 7

  1. Celestin says:
    3 years ago

    Ntakundi nyine ibyago bigwira abagabo imbwa twigaramiye

    Reply
  2. Elisa Edouard says:
    3 years ago

    Ntamugabo udahomberwa nogitekerezo niyihangane cyane rwose

    Reply
    • Kayitesi says:
      3 years ago

      Uwo mukozi wo mu Bitaro nawe Nta Deontologie afite atangaza Amabanga,yabaganye nawe bazamuhane sibyo peee Ndamugaye

      Reply
  3. !!!!! says:
    3 years ago

    !!!!!!!!!!!

    Reply
  4. Theogene UWIMANA says:
    3 years ago

    Mphaaaa, let me recheck my child please!

    Reply
  5. Nshimiyimana Benjamin says:
    3 years ago

    Niyihangane abagore biyimins ndabona kubashaka arukwiyongerera ibibazo

    Reply
  6. Baba says:
    3 years ago

    Ntakundi, ibyago bigwira abagabo, ukuri kwabaye cyane mubantu, gutandukana nibyo kuko ntacyozere cyaboneka hagati yabo kandi kubana mutizeranye havamo ibyago byinshi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 2 =

Previous Post

Perezida w’Igihugu cy’igihangange yatangaje inkuru yari itegerejwe na benshi

Next Post

Gen.Muhoozi yagejeje kuri Perezida Kagame inkuru nziza ku Nka z’Inyambo yamugabiye

Related Posts

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

by radiotv10
12/01/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye muri ‘Bigomba Guhinduka’, yagaragaje umukunzi we amwibutsa ko amukunda uruhora rukura. Ni mu butumwa uyu munyarwenya...

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

Producer ukiri muto mu Rwanda yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika

by radiotv10
12/01/2026
0

Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element Eleeh mu gutanganya umuziki no mu buhanzi, yegukanye igihembo cya Producer mwiza w’umwaka (Best...

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

by radiotv10
09/01/2026
0

Many people associate weekends with spending money, eating out, shopping, traveling, or entertainment. But enjoying your weekend doesn’t have to...

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

Umunyamideri Isimbi Model nyuma yo kugaragaza atwite inda nkuru agarukanye amashimwe akomeye

by radiotv10
09/01/2026
0

Umunyamideri Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model wari uherutse kugaragaza amafoto yenda kwibaruka, yagaragaje amashimwe yuko yibarutse umwana we n’umugabo...

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

by radiotv10
09/01/2026
0

Have you ever noticed how your parents’ old clothes suddenly look trendy again? One day it’s flared jeans, the next...

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gen.Muhoozi yagejeje kuri Perezida Kagame inkuru nziza ku Nka z’Inyambo yamugabiye

Gen.Muhoozi yagejeje kuri Perezida Kagame inkuru nziza ku Nka z’Inyambo yamugabiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.