• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha

radiotv10by radiotv10
13/09/2021
in SIPORO
0
APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC irasesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe saa sita n’iminota 45 z’igicuku cy’uyu wa kabiri (00:45’) ikubutse muri Djibouti aho yanganyirije 0-0 na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Mu rugendo APR FC igomba gukora, barava muri Djibouti saa moya n’iminota 20 z’umugoroba (19h20’) igere i Addis Ababa muri Ethiopia saa mbiri n’iminota 50 (20h50’). Nyuma  barava i Addis Ababa saa yine n’iminota 55 (22h55’) bityo bagere i Kigali saa sita n’iminota 45 (00:45’).

Image

APR FC yabuze amanota atatu imbumbe imbere ya Mogadishu City Club

Kuri iki Cyumeru tariki 12 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadishu City Club yo muri Somalia 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League).

APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune.

Aba bakaba biyongeraga ku mutoza mukuru w’iyi kipe, Mohammed Adil Erradi udafite ibyangombwa byo gutoza aho umukino watojwe n’Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati.

Ni umukino ikipe ya APR byari byitezwe ko itsinda byoroshye ariko ikipe ya Mogadishu City Club nayo ntabwo yoroshye imbere ya APR FC kuko yabaye ikipe nayo igerageza kugera mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya APR FC yari ifite uburyo bwo guhana umupira bava inyuma bagana imbere ariko bamara kwambuka ½ cy’ikibuga ugasanga nta bisubizo bafite mu gutera mu izamu.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, ikipe ya APR FC iragaruka mu Rwanda itangire kwitegura umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 19 Nzeri 2021.

Image

Umukino wo kwishyura uzakinirwa mu Rwanda tariki 19 Nzeri 2021

Abakinnyi 11 impande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

Mogadishu CC: Kimera Ali, Ciise (c), Baanuu, Stephane, Willic, Ali, Mika, Catoosh, Santoos, Majiid, Olivier.

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + fourteen =

Previous Post

Abanyarwanda bakiranye ubwuzu isubukurwa ry’inteko z’abaturage zizabamururaho isiragizwa

Next Post

China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.