Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha

radiotv10by radiotv10
13/09/2021
in SIPORO
0
APR FC iragera mu Rwanda igicuku kiniha
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC irasesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe saa sita n’iminota 45 z’igicuku cy’uyu wa kabiri (00:45’) ikubutse muri Djibouti aho yanganyirije 0-0 na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Mu rugendo APR FC igomba gukora, barava muri Djibouti saa moya n’iminota 20 z’umugoroba (19h20’) igere i Addis Ababa muri Ethiopia saa mbiri n’iminota 50 (20h50’). Nyuma  barava i Addis Ababa saa yine n’iminota 55 (22h55’) bityo bagere i Kigali saa sita n’iminota 45 (00:45’).

Image

APR FC yabuze amanota atatu imbumbe imbere ya Mogadishu City Club

Kuri iki Cyumeru tariki 12 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya APR FC yanganyije na Mogadishu City Club yo muri Somalia 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (TOTAL CAF Champions League).

APR FC yagiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo, Ruboneka Bosco na Byiringiro Lague kubera imvune.

Aba bakaba biyongeraga ku mutoza mukuru w’iyi kipe, Mohammed Adil Erradi udafite ibyangombwa byo gutoza aho umukino watojwe n’Umunya-Tunisia Jamel Eddine Neffati.

Ni umukino ikipe ya APR byari byitezwe ko itsinda byoroshye ariko ikipe ya Mogadishu City Club nayo ntabwo yoroshye imbere ya APR FC kuko yabaye ikipe nayo igerageza kugera mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya APR FC yari ifite uburyo bwo guhana umupira bava inyuma bagana imbere ariko bamara kwambuka ½ cy’ikibuga ugasanga nta bisubizo bafite mu gutera mu izamu.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, ikipe ya APR FC iragaruka mu Rwanda itangire kwitegura umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 19 Nzeri 2021.

Image

Umukino wo kwishyura uzakinirwa mu Rwanda tariki 19 Nzeri 2021

Abakinnyi 11 impande zombi:

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Mugisha Bonheur, Rwabuhihi Aimé Placide, Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel na Tuyisenge Jacques (c).

Mogadishu CC: Kimera Ali, Ciise (c), Baanuu, Stephane, Willic, Ali, Mika, Catoosh, Santoos, Majiid, Olivier.

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 8 =

Previous Post

Abanyarwanda bakiranye ubwuzu isubukurwa ry’inteko z’abaturage zizabamururaho isiragizwa

Next Post

China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

China: Ubushinwa bwongeye kwibasirwa n’icyorezo cya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.