Tuesday, October 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC FC yo muri Uganda, Bumamuru yo mu Burundi, na Mlandege yo muri Zanzibar.

Ni nyuma yuko habaye tombola y’uko amakipe 12 azitabira iri rushanwa azahura yabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2025, aho aya makipe yashyizwe mu matsinda atatu, buri rimwe rigezwe n’amakipe ane.

Amakipe abiri ari muri iri tsinda ririmo APR FC, ni ku nshuro ya mbere agiye guhura n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, ari yo Bumamuru yo mu Burundi na NEC FC yo muri Uganda, yombi ari n’ubwa mbere aje muri iri rushanwa.

Ni mu gihe ikipe ya Mlandege yo Zanzibar, yigeze guhura na APR mu irushanwa rya Mapinduzi Cup iyi kipe yo mu Rwanda yari yatumiwemo umwaka ushize wa 2024, aho uyu mukino warangiye amakipe anganyije 0-0.

Uretse iri tsinda rya mbere ririmo APR FC ihagarariye u Rwanda, itsinda rya kabiri, rigizwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania, Garde Cotes FC yo muri Djibouti, Ethiopia Coffee yo muri Ethiopia, na Kenya Police yo muri Kenya.

Itsinda rya gatatu, rigizwe na Al Hilal yo muri Sudani, Kator FC yo muri Sudani y’Epfo, Mogadishu City Club yo muri Somalia, na Al Ahli Madani

Itike izaba iya mbere muri buri tsinda, izahita ibona itike yo kwerecyeza muri 1/2 cy’iri rushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizabera muri Tanzania.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + sixteen =

Previous Post

Ubutumwa Gen.Makenga yahaye Abapolisi ba mbere ba AFC/M23 mu gutangiza Igipolisi

Next Post

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

by radiotv10
20/10/2025
0

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

20/10/2025
BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

20/10/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru avugwa mu mirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

20/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

20/10/2025
Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

Hamenyekanye inzira zakoreshejwe n’Umunya-Somalia wari waratorotse ubutabera akagera mu Rwanda akanahafatirwa

20/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Kenya: Uwahoze ari V/Perezida wiyemeje kurwanya Ruto akomeje kugaragaza ko akajije umurego

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Rusizi: Inyama z’imbeba mu byatsinsuye imirire mibi mu bana bato

BREAKING: Herekanywe ibifite agaciro ka Miliyoni 100Frw byafatiwe mu mukwabu w’ibitujuje ubuziranenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.