Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo

radiotv10by radiotv10
10/01/2022
in SIPORO
0
APR ibaye ikipe ya mbere igiye gusubukura imyitozo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza avuguruye agomba kugenga ibikorwa by’imikino hakomeza kwirindwa icyorezo cya Covid-19, ikipe ya APR FC yabaye iya mbere yapimishije abakozi bayo bose ngo bajye mu mwiherero.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022, aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose b’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yarasubitswe.

Bapimishijwe Covid-19 mbere y’uko berekeza mu mwiherero aho biteganyijwe ko banatangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 bamaze kubona ibisubizo by’abapimwe bose.

Ikipe ya APR FC igiye gutangira imyitozo nyuma y’amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo mu Rwanda. Ingingo yayo ya 2 agace kayo ka mbere kavuga ko imikino n’imyitozo ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga z’imikino bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa.

Uretse ibirarane bibiri ikipe ya APR FC ifite inyuma y’andi makipe, umunsi wa 12 wasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari irimo ikina imikino ya gicuti ndetse no guhagarikwa kwa shampiyona kubera Covid-19.

APR FC yagombaga kwakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports tariki ya 4 Mutarama kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe umunsi wa 13 wari uteganyijwe tariki ya 8 Mutarama, aho APR FC yari kwakira ikipe ya Gorilla FC.

Hari amakuru avugwa ko sha mpiyona ishobora gusubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022, hakinwa umunsi wa 12 wa shampiyona.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 10 =

Previous Post

Umukinnyikazi wa Film yagabiye Min. Bamporiki ahita amubwira uko bita umugabo uhawe Inka n’umugore

Next Post

Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko Ishuri rizagaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID rizafungwa

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko Ishuri rizagaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID rizafungwa

Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko Ishuri rizagaragaramo ubwandu bwinshi bwa COVID rizafungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.