Nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza avuguruye agomba kugenga ibikorwa by’imikino hakomeza kwirindwa icyorezo cya Covid-19, ikipe ya APR FC yabaye iya mbere yapimishije abakozi bayo bose ngo bajye mu mwiherero.
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022, aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose b’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yarasubitswe.
Bapimishijwe Covid-19 mbere y’uko berekeza mu mwiherero aho biteganyijwe ko banatangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama 2022 bamaze kubona ibisubizo by’abapimwe bose.
Ikipe ya APR FC igiye gutangira imyitozo nyuma y’amabwiriza avuguruye ya Minisiteri ya Siporo agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo mu Rwanda. Ingingo yayo ya 2 agace kayo ka mbere kavuga ko imikino n’imyitozo ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga z’imikino bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa.
Uretse ibirarane bibiri ikipe ya APR FC ifite inyuma y’andi makipe, umunsi wa 12 wasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari irimo ikina imikino ya gicuti ndetse no guhagarikwa kwa shampiyona kubera Covid-19.
APR FC yagombaga kwakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports tariki ya 4 Mutarama kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe umunsi wa 13 wari uteganyijwe tariki ya 8 Mutarama, aho APR FC yari kwakira ikipe ya Gorilla FC.
Hari amakuru avugwa ko sha mpiyona ishobora gusubukurwa tariki ya 15 Mutarama 2022, hakinwa umunsi wa 12 wa shampiyona.
RADIOTV10