APR ihagurukije mucyeba wayo Rayon yihumurije intebe y’icyubahiro amasaha macye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’amasaha macye Rayon Sports yicaye ku ntebe y’icyubahiro muri Shampiyona y’u Rwanda, yayihagurukijweho na mucyeba wayo APR FC nyuma yuko iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda inyagiye 4-2 Etincelles FC.

Ibitego bine byari bihagije ku Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yongere kwicara ku mwanya wa mbere yari amaze amasaha agera kuri 24 itakaje.

Izindi Nkuru

Ikipe ya APR FC yagiye gukina umukino w’umunsi wa 20, izi neza ko mucyeba wayo Rayon Sports yicaye ku mwanya wa mbere.

Ibyo byayishyiraga ku gitutu ndetse ku munota wa gatuta gusa w’umukino rutahizamu wayo Nshuti Innocent afungura amazamu. Nyuma y’iminota 31 gusa, Yannick Bizimana aza kubonera igitego cya kabiri iyo kipe.

Iminota 45 y’Igice cya mbere igiye kurangira, Etincelles FC yatsinze igitego binyuze ku musore wayo Ndabimana Hussein ndetse n’igice cya mbere kirangira APR FC ihagaze bwuma.

Mu gice cya kabiri hari hitezwe amahindura y’ikipe ya Etincelles FC, cyane ko yari imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona, kandi ni ko byaje kugenda kuko nyuma y’iminota 15’ amakipe yombi agarutse mu kibuga, Berchmas yaje kubonera ikipe ye igitego cya kabiri cyatsinzwe ku munota wa 59’ w’umukino, byongera gusubiza Ikipe ya APR FC ku gitutu gikomeye.

Gusa APR FC na yo yari ibizi neza ko ntidatsinda uyu mukino biha Rayon Sports gukomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona by’agateganyo, binyuze kuri Mugisha Gilbert bakunda kwita ‘Barafinda’ yatsinze igitego cya gatatu, cy’umutekano kuri APR FC, cyabonetse ku munota wa 64’ ndetse nyuma y’iminota micye gusa Ishimwe Christian yaje gutsinda igitego cy’agashyinguracumu cyabonetse ku munota wa 79’.

Etincelles yakomeje gushaka uko yakwishyura ibyo bitego gusa biranga biba iby’ubusa n’umukino uza kurangira APR FC yegukanye intsinzi y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’iki cyiciro cya mbere Rwanda.

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Comments 1

  1. John jordan says:

    Gufata umwanya wa mbere no gutwra igikombe ni byiza cyanee !! Ariko btakibabaje nko gusohoka ntirenge mutaru!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru