Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

APR irahamya ibigwi cyangwa Kiyovu na Rayon ifite amahirwe agerwa ku mashyi zikore amateka

radiotv10by radiotv10
26/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
APR irahamya ibigwi cyangwa Kiyovu na Rayon ifite amahirwe agerwa ku mashyi zikore amateka
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mpera z’iki cyumweru, haramenyekana ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2022-2023, kiri hagati y’amakipe atatu arimo iy’Ingabo z’u Rwanda, Kiyovu Sports na Rayon Sports ifite amahirwe macye. Aho biteganyijwe ko aho aya makipe yose azakinira hazaba herecyejweyo igikome.

Ni mu mikino isoza Shampiyona y’u Rwanda izaba muri iyi weekend tugiye kwinjiramo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 ndetse no ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

Ni urugamba rugeze mu mahina, aho amakipe atatu yose agifite amahirwe kuri iki gikombe, arimo iya mbere y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inayoboye urutonde ikaba inganya amanota na Kiyovu ariko ikayirusha ibitego izigamye.

Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Jules Karangwa, yabwiye RADIOTV10 ko sitade zizakira imikino y’aya makipe yose uko ari atatu, zizaba zajyanyweho ibikombe, kugira ngo imikino nirangira, izaba yacyegukanye izahite igishyikirizwa.

APR FC izakinira kuri Kigali Pele Stadium, naho Kiyovu Sports yakirire umukino wayo wa nyuma kuri Sitade ya Muhanga, mu gihe Rayon Sports izaba yerecyeje i Nyagatare.

Ni imikino yose izabera igihe kimwe kuko bazakina ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi saa cyenda z’amanywa.

Uko urugamba rukomeye mu bahatanira igikombe cya shampiyona ni nako bimeze mu barwana no kutamanuka kuko kugeza ubu hataramenyekana ikipe izaherekeza Espoir FC mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ubu habarwa mu makipe ane, arimo iya Marine FC, Rwamagana FC, Rutsiro FC ndetse na Bugesera FC, zose zirwana no kutamanuka, bikazaterwa n’uko zizitwara muri iyi mikino y’umunsi wa nyuma.

APR ifite amahirwe menshi
Kiyovu iyigwa mu ntege
Rayon na yo birashoboka ariko bikubiye gacye

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 10 =

Previous Post

Kayishema ukekwaho uruhare runini muri Jenoside yitabye Urukiko acigatiye igitabo cy’ijambo ry’Imana

Next Post

Banki ya Kigali ikomeje kuramburira amaboko abakiliya ubu yageze i Nyamata mu nyubako igezweho

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Banki ya Kigali ikomeje kuramburira amaboko abakiliya ubu yageze i Nyamata mu nyubako igezweho

Banki ya Kigali ikomeje kuramburira amaboko abakiliya ubu yageze i Nyamata mu nyubako igezweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.