APR yageze mu Tunisia  aho yambariye urugamba kugira ngo ikore amateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakinnyi ba  APR FC ndetse n’abandi bajyanye muri Tunisia gukina umukino wo kwishyura na Etoile Sportive du Sahel, bageze muri kiriya Gihugu aho iyi kipe ifite intego yo kuhakorera amateka.

APR FC iherutse kugaragaza umukino unogeye ijisho ubwo yanganyaga na Etoile Sportive du Sahel wabereye i Kigali, yerecyeje muri Tunisia mu gukina umukino wo kwishyura.

Izindi Nkuru

 

Nyuma yo kugera i Tunis ikipe ya APR FC ikaba icumbikiwe muri Paris Accidental hotel iri mu mugi wa Tunis, usibye umunaniro batewe n’urugendo, kugeza ubu abasore bameze neza.

Muri uriya mukino warangiye makipe yombi anganya, APR FC yarushije mu buryo bwagaragariye buri we se iriya kipe yo mu Barabu.

 

Intego y’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda ni ugutsinda uriya mukino bagiye gukinira muri Tunisia bigatuma ikomeza mu mikino ya CAF Champions League.

 

APR iramutse itsinze Tunisia uretse kuba yaba igeze mu matsinda ya CAF Champions League, yaba inakoze amateka yo kuba ari yo kipe yo mu Rwanda ibashije gutsindira ikipe yo mu barabu iwabo.

Abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abakunzi ba APR FC bavuga ko bishoboka ko iyi kipe ishobora gucyura intsinzi muri Tunisia bakurikije umukino yagaragaje ubwo bakinaga i Kigali.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru