Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr. Charles Mugemana.
Inkuru y’urupfu rwa Dr. Charles Mugemana wabaye umuganga wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka irenga 30, rwamenyekanye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026.
Ni inkuru yanemejwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagaragaje agahinda bwatewe n’itabaruka ry’uyu wabaye umuganga w’iyi kipe, akaba n’umukunzi wayo ukomeye.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC isanzwe ihatanira ibikombe na Rayon Sports FC, bwihanganishije iyi kipe ku bw’ibi byago yagize.
Bwagize buti “Umuryango mugari wa APR FC wihanganishije ikipe ya Rayon Sports FC yabuze muganga w’ikipe Dr. Charles MUGEMANA. IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.”
Dr. Charles Mugemana watangiye kuvura abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports kuva mu 1995, yitabye Imana nyuma y’igihe arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.
Uretse ubuyobozi bwa APR bwihanganishije iyi kipe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, na bwo bwihanganishije iyi kipe, ndetse n’abasiporutifu bose mu Rwanda.
RADIOTV10










