Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Arsenal ikomeje kwanikira amakipe bahanganiye igikombe yasuzuguye Tottenham iyitsindira iwabo

radiotv10by radiotv10
16/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Arsenal ikomeje kwanikira amakipe bahanganiye igikombe yasuzuguye Tottenham iyitsindira iwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Arsenal ikomeje gushyira intera hagati yayo n’amakipe bahanganiye igikombe, yatsindiye Tottenham Spurs iwabo ibitego 2-0 Mu mukino w’ishiraniro.

Tottenham Spurs y’umutoza Antoine Conte yari iwayo yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ibe yaza mu myanya ine ya mbere bityo izagire amahirwe yo gukina imikino ya Champions league umwaka utaha, ariko Arsenal ntiyigize iha ayo mahirwe mukeba wayo.

Ku munota wa 14’ w’umukino gusa umunyezamu wa Tottenham Spurs, Hugo Lloris yitsinze igitego nyuma y’igitutu cyinshi cy’ikipe y’Arsenal.

Icyo gitego kandi cyagizwemo uruhare rukomeye na Bukayo Saka. Ibi kandi byakuyeho agahigo k’Umufaransa Hugo Lliros wari umaze imikino 354 ya English Premier League ataritsinda igitego.

Arsenal yakomeje kotsa igitutu Tottenham ndetse biza no kuyihira aho ku munota wa 36’ w’umukino Martin Odegaard yongeye kunyeganyeza incundura ndetse n’igice cya mbere gisoza ari ibyo bitego bibiri ku busa bwa Tottenham Spurs.

Martin Odegaard ukina hagati mu kibuga ku ruhande rw’iyi kipe ya Arsenal amaze kugira uruhare mu bitego 13 uyu mwaka w’imikino.

Umutoza Antoine Conte yakoze imimpinduka yinjiza mu kibuga Umunya-Brazil Richardson utagize byinshi amufasha uretse gushyamirana kwa hato n’ahato n’umunyezamu wa Arsenal Aaron Ramsdela.

Gutsinda ku ikipe ya Arsenal bishimangiye ikinyuranyo cy’amanota 8 hagati yayo na Manchester City iyigwa mu ntege ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Abongereza ikundwa n’abatari bacye.

Kapiteni wa Arsenal yahiyihesheje intsinzi

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 11 =

Previous Post

Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye

Next Post

S.Lieutenant Ian Kagame ubu ni umwe mu barinda Perezida (AMAFOTO)

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8
IBYAMAMARE

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

23/10/2025
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

23/10/2025
Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Lieutenant Ian Kagame ubu ni umwe mu barinda Perezida (AMAFOTO)

S.Lieutenant Ian Kagame ubu ni umwe mu barinda Perezida (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.