AS Kigali yahagaritse Haruna na Sugira kuko basibye imyitozo umwe ahita asaba imbabazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwahagaritse mu gihe cy’ibyumweru bibiri Haruna Niyonzima uherutse guhabwa igitambaro cya Kapiteni muri iyi kipe na Sugira Ernest kuko batabonetse mu myitozo, gusa uyu rutahizamu we yahise asaba imbabazi

Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yakoze imyitozo bukeye bwaho ku Cyumweru mu gitondo.

Izindi Nkuru

Iyi myitozo yabaye saa 8h, ntabwo yagaragayemo kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima ndetse na Sugira Ernest.

Umutoza Jimmy Mulisa n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba butarishimiye kubura kw’aba bakinnyi.

Sugira Ernest akaba yahise afata iya mbere asaba imbabazi avuga impamvu ze ndetse amakuru avuga asa nuwamaze kubabarirwa cyane ko yabwiwe ko kuza gukora imyitozo ni mu gihe Haruna we atigeze asaba imbabazi.

Bivuze ko uwahagaritswe azagaruka mu kibuga nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona kuko izarangira tariki ya 28 Mutarama 2022.

AS Kigali irimo kwitegura imikino ya shampiyona aho ku wa Gatatu izakina na Bugesera FC mu Bugesera, ikaba izakurikizaho APR FC tariki ya 22 Mutarama 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru