Ikipe ya DC Motema Pembe yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.
Muri uyu mukino wakiniwe muri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo, DCMP yafunguriwe amazamu na Kasereka Apianom ku munota wa 8 mbere y’uko Kati Katulondi ashyiramo ikindi ku munota wa 45′.
Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Kwizera Pierre Pierrot kuri coup franc yateye ku munota wa 62′.
Ni umukino ikipe ya AS Kigali yagowe cyane mu gice cya mbere kuko yahuye n’umupira wo mu kirere bituma umukino bari bateguye upfa cyane cyane hagati mu kibuga.
Mu gice cya kabiri nibwo Eric Nshimiyimana yakoze impinduka akuramo Buteera Andrew ashyiramo Haruna Niyonzima mbere y’uko hatangira igice cya kabiri.
Nyuma, Nshimiyimana yashyizemo Robert Saba na Kwitonda Ally akuramo Niyibizi Ramadan na Rukundo Dennis utahiriwe n’umukino.
Ku ruhande rwa DCMP Bayindula Nkongo yasimbuye Katulondo Kati, Beliade Tomandzoto asimbura Likuta Luezi William.
Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 24 Ukwakira 2021 i Kinshasa.