Umusesenguzi bya politiki, Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko imbwirwaruhame za Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi zihora ari uruvangitirane rutagira umurongo uhamye, kuko ibyo avuze uyu munsi atari byo asubiramo ejo.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 09 Ukwakira 2025, Tshisekedi avugiye i Brussels mu Bubiligi ko kuva cyera yahoze yifuza amahoro, ariko akananizwa, mu gihe bizwi ko yivugiye kenshi ko yifuza gutera u Rwanda.
Mu kiganiro Senateri Evode Uwizeyimana yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko ibyatangajwe na Tshisekedi ntaho bihuriye n’ukuri, hagendewe ku myitwarire yagiye imuranga ndetse n’ibyo yagiye yitangariza.
Ati “Mbona asa n’uwavanze amasaka n’amasakaramentu. Ni umuntu gashozantambara, ni umuntu wagiye avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda inshuro nyinshi, umuntu wafashe FDLR akayishyira mu ngabo ze, umuntu wagerageje kuba intambamyi ku mahoro ashakishwa muri aka karere.”
Muri iriya mbwirwaruhame yatanzwe na Tshisekedi kuri uyu wa Kane, yavuze ko yaba u Rwanda na Uganda, nta Gihugu na kimwe muri ibi yigeze abanira nabi.
Hon. Uwizeyimana yavuze ko bitangaje kumva uyu Mukuru wa DRC yihandagaza akavugira amagambo nk’ariya imbere y’imbaga, azi neza ibyo yagiye atangaza anakora.
Ati “Kuvuga ngo nta Gihugu na kimwe yigeze ashotora cyangwa abanira nabi mu Bihugu ikenda bituranye na Congo, byumwihariko akavuga cyane cyane u Rwanda na Uganda [sinzi impamvu yavuze cyane u Rwanda na Uganda].
Abantu twese byadutangaje igaragaza za incoherence politique [umujagararo muri politiki], navuga ngo il est le champion des incoherence politiques [ni uwa mbere mu kutagira politiki ihamye] kuko wenda kwinyuraguramo [reka nkoreshe Ikinyarwanda], ni ibintu bigoye kuko nabonye na bamwe mu banyapolitiki bo muri Congo barimo Corneille Nangaa hari aho yavuze ati ‘uyu muntu nagera i Kinshasa ashobora kuzibagirwa ko ibi bintu yabivuze’.”
Hon. Uwizeyimana avuga ko bigoye gusesengura imbwirwaruhame za Tshisekedi kuko ari umuntu uhindagura imvugo uko bwije uko bucyeye, ariko ko byumwihariko ku byo yatangaje kuri uyu wa Kane, bigamije kwiyerurutsa.
Ati “Ni imbwirwaruhame yo kwiyerurutsa, yo kwiyerekana nk’umuntu Pacificateur [ushyira imbere amahoro] kwiyerekana nk’umunyamahoro, kwiyerekana ko ashobora kwicara akaganira nk’abaturanyi ku bibazo.”
Ibyatangajwe na Tshisekedi kandi byanenzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, aho abinyujije mu butumwa yatangaje kuri X, yavuze ko abantu baba badakwiye guha amatwi umuntu uhora avuga ibintu bitari ku murongo, kuko ababyumva na bo ba bafite ikibazo.
RADIOTV10