Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in SIPORO
0
Amakuru agezweho: Australia yegukanye icyiciro cya 4 cya Shampiyona y’Amagare u Rwanda habuga gato ngo ruze muri Top10
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Amagare, mu cyiciro cy’abahatana ari abakinnyi batatu-batatu mu bagore n’abagabo kizwi nka Team Time Trial Mixed Relay.

Wari umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi mu mukino w’Amagare iri kubera i Kigali mu Rwanda, aho abakinnyi batatu b’Igihugu mu bagabo n’abagore bahagurukiraga rimwe, bagakora intera y’ibilometero 41,8.

Ikipe ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu, ikoresheje iminota 54’:30’’.47, ikaba yisubiye uyu mudali dore ko no muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2024 yabereye i Zurich mu Busuwisi, na bwo yari yawegukanye.

Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa kabiri muri iki cyiciro cy’abagabo n’abagore bavanze ‘Team Time Trial Mixed Relay’ aho yo yakoresheje iminota 54′:35”.71.

Naho Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi yo yaje ku mwanya wa gatatu, aho yo yakoresheje iminota 54′:40”.47, yakurikiwe n’u Butaliyani, u Bufaransa buza ku mwanya wa gatanu.

Mu makipe icumi ya mbere, iya gatandatu ni Espagne, yaje ikurikirwa n’u Bubiligi bwaje ku mwanya wa karindwi, mu gihe Ukraine yaje ku mwanya wa munani, u Bushinwa buza ku mwanya wa cyenda, Ethiopia iza ku mwanya wa cumi, ari na yo yabaye iya mbere muri Afurika.

Ikipe y’u Rwanda muri iki cyiciro cya ‘Team Time Trial Mixed Relay’, yaje ku mwanya wa 11, ikaba iya kabiri yo ku Mugabane wa Afurika, aho iri imbere y’amakipe arimo Ibirwa bya Mauritius, Uganda na Benin.

Ubwo abakobwa biteguraga guhaguruka ubwo basaza babo bari begereje kuhagera

Ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 11 iba iya kabiri yo ku Mugabane wa Afurika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Ibyo abanyeshuri b’i Kigali bahugiyemo nyuma yuko amashuri yabo abaye afunzwe

Next Post

RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi
MU RWANDA

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

RDF yemeje ko hari Umusirikare w’u Rwanda ufungiye i Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.