Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona y’Amagare, mu cyiciro cy’abahatana ari abakinnyi batatu-batatu mu bagore n’abagabo kizwi nka Team Time Trial Mixed Relay.
Wari umunsi wa kane wa Shampiyona y’Isi mu mukino w’Amagare iri kubera i Kigali mu Rwanda, aho abakinnyi batatu b’Igihugu mu bagabo n’abagore bahagurukiraga rimwe, bagakora intera y’ibilometero 41,8.
Ikipe ya Australia yegukanye umudali wa Zahabu, ikoresheje iminota 54’:30’’.47, ikaba yisubiye uyu mudali dore ko no muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2024 yabereye i Zurich mu Busuwisi, na bwo yari yawegukanye.
Ni mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa kabiri muri iki cyiciro cy’abagabo n’abagore bavanze ‘Team Time Trial Mixed Relay’ aho yo yakoresheje iminota 54′:35”.71.
Naho Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi yo yaje ku mwanya wa gatatu, aho yo yakoresheje iminota 54′:40”.47, yakurikiwe n’u Butaliyani, u Bufaransa buza ku mwanya wa gatanu.
Mu makipe icumi ya mbere, iya gatandatu ni Espagne, yaje ikurikirwa n’u Bubiligi bwaje ku mwanya wa karindwi, mu gihe Ukraine yaje ku mwanya wa munani, u Bushinwa buza ku mwanya wa cyenda, Ethiopia iza ku mwanya wa cumi, ari na yo yabaye iya mbere muri Afurika.
Ikipe y’u Rwanda muri iki cyiciro cya ‘Team Time Trial Mixed Relay’, yaje ku mwanya wa 11, ikaba iya kabiri yo ku Mugabane wa Afurika, aho iri imbere y’amakipe arimo Ibirwa bya Mauritius, Uganda na Benin.


RADIOTV10