Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Babikoreye n’Imihigo: Ubutumwa bwivugira buva mu Ikipe ya Rayon bugenewe abakunzi bayo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
07/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Babikoreye n’Imihigo: Ubutumwa bwivugira buva mu Ikipe ya Rayon bugenewe abakunzi bayo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Habura amasaha macye ngo ikipe ya Rayon Sports ihure na mucyeba wayo APR FC, abakinnyi na bamwe mu bayobozi b’iyi Kipe bakunze guhimba ‘Gikundiro’ bahuye biha umuhigo we gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ni umukino wakirwa n’iyi kipe ya Rayon Sports iri mu bihe byiza byayo, dore ko yicaye ku mwanya wa mbere, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu ariko yo ikaba ifite indi mikino y’ibirarane.

Mbere y’uyu mukino bahaye izina rya ‘1000 Hills Derby’ cyangwa umukino w’ishiraniro w’imisozi 1000, iyi kipe ya Rayon Sports yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba amatike yo kwinjira muri sitade Amahoro yashize ku isoko, ari n’agahigo iciye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, habura amasaha macye ngo uyu mukino w’ikirarane ukinwe, abakinnyi b’iyi kipe na bamwe mu bayobozi bayo, bahuye mu muhuro w’imihigo.

Ubutumwa bwatanzwe na Rayon, bugira buti “Amasaha macye mbere ya 1000 Hills Derby, abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bakunzi bayo basuye ikipe. Muri uyu mugoroba w’imihigo abakinnyi basezeranyije abayobozi ibyishimo.”

Uyu muhuro warimo Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, Cacinya Chance Dennis wigeze kuba Perezida w’iyi kipe, ndetse na bamwe mu bagize uyu muryango basanzwe ari abanyemari bayiba hafi.

Perezida w’Umuryango wa Rayon na we yabasabye kwitwara neza
Kapite Muhire Kevin yavuze ko bakora iyo bwabaga bagashimisha abakunzi b’iyi kipe

N’abayobozi na bo babihigiye
Gacinya Chance Dennis na we yabasezeranyije ko aza kubakora mu ntoki

Ombolenga we ikimuri mu mutwe ni ukuntu azanya azamukira iburyo ajya gutsinda ikipe yakiniye igihe kinini

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 6 =

Previous Post

Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana bafitanye isano yabitanzeho amakuru imbere y’Urukiko

Next Post

Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Related Posts

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

by radiotv10
08/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Algeria ryasabye imbabazi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’ikimenyetso cyakozwe n’umwe mu bakinnyi b’ikipe...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.