Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Babikoreye n’Imihigo: Ubutumwa bwivugira buva mu Ikipe ya Rayon bugenewe abakunzi bayo (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
07/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Babikoreye n’Imihigo: Ubutumwa bwivugira buva mu Ikipe ya Rayon bugenewe abakunzi bayo (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Habura amasaha macye ngo ikipe ya Rayon Sports ihure na mucyeba wayo APR FC, abakinnyi na bamwe mu bayobozi b’iyi Kipe bakunze guhimba ‘Gikundiro’ bahuye biha umuhigo we gutsinda iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Ni umukino wakirwa n’iyi kipe ya Rayon Sports iri mu bihe byiza byayo, dore ko yicaye ku mwanya wa mbere, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa gatanu ariko yo ikaba ifite indi mikino y’ibirarane.

Mbere y’uyu mukino bahaye izina rya ‘1000 Hills Derby’ cyangwa umukino w’ishiraniro w’imisozi 1000, iyi kipe ya Rayon Sports yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba amatike yo kwinjira muri sitade Amahoro yashize ku isoko, ari n’agahigo iciye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, habura amasaha macye ngo uyu mukino w’ikirarane ukinwe, abakinnyi b’iyi kipe na bamwe mu bayobozi bayo, bahuye mu muhuro w’imihigo.

Ubutumwa bwatanzwe na Rayon, bugira buti “Amasaha macye mbere ya 1000 Hills Derby, abayobozi ba Rayon Sports na bamwe mu bakunzi bayo basuye ikipe. Muri uyu mugoroba w’imihigo abakinnyi basezeranyije abayobozi ibyishimo.”

Uyu muhuro warimo Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, Cacinya Chance Dennis wigeze kuba Perezida w’iyi kipe, ndetse na bamwe mu bagize uyu muryango basanzwe ari abanyemari bayiba hafi.

Perezida w’Umuryango wa Rayon na we yabasabye kwitwara neza
Kapite Muhire Kevin yavuze ko bakora iyo bwabaga bagashimisha abakunzi b’iyi kipe

N’abayobozi na bo babihigiye
Gacinya Chance Dennis na we yabasezeranyije ko aza kubakora mu ntoki

Ombolenga we ikimuri mu mutwe ni ukuntu azanya azamukira iburyo ajya gutsinda ikipe yakiniye igihe kinini

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + five =

Previous Post

Umugabo ukurikiranyweho gusambanya umwana bafitanye isano yabitanzeho amakuru imbere y’Urukiko

Next Post

Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Related Posts

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

by radiotv10
13/09/2025
0

Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wamenyekanye mu biganiro bya siporo, yashyize hanze abakinnyi 11 n’umutoza abona b’ibihe byose banyuze mu mupira...

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

by radiotv10
12/09/2025
0

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’umupira w’Amaguru 'Rwanda Premier League', rwatangaje ibihano bishya bizaja bihabwa abarenga ku mategeko n’amabwiriza mu mwaka...

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

by radiotv10
11/09/2025
0

Abakinnyi ba APR FC bavuye mu makipe y’Ibihugu, bahise basanga bagenzi babo muri Tanzania aho iyi kipe iri mu mikino...

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

Icyo amategeko avuga ku byo Abanyekongo bakoreye muri Sitade n’ibihano bishobora gufatwa

by radiotv10
10/09/2025
0

Ibikorwa bidakwiye byakozwe n’abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byo kwangiza Sitade yabo, bishobora gutuma hafatwa ibihano...

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

Hamenyekanye amafaranga Perezida wa FERWAFA yahaye Amavubi nk’agahimbazamusyi ayakuye ku ikofi ye

by radiotv10
10/09/2025
0

Nyuma yuko Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) Shema Ngoga Fabrice yizeje Amavubi kubakandira akanyenyeri nyuma yo gutsinda Zimbabwe, amakuru...

IZIHERUKA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda
MU RWANDA

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

by radiotv10
16/09/2025
0

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Unbeatable End-of-Year Deals: MTN Rwanda and TECNO Mobile Bring Exciting Offers to Customers

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Over 8,000 vehicles have been tested for harmful emissions in Rwanda

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.