Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

radiotv10by radiotv10
04/12/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa ibyangombwa byazo kandi byagakwiye kubafasha kubona inguzanyo bakabona igishoro cyatuma babasha kugira icyo bakora.

Aba baturage batuhwe mu Mudugudu wa Kamamana mu Kagari ka Kaduha bakuwe ahantu hatandukanye mu Murenge wa Munyaga, baravuga ko bamaze imyaka irenga itanu mu buzima bwo gushakisha imibereho no guca incuro.

Basaba ko bahabwa ibyangombwa by’ubutaka ku nzu zabo kugira ngo bibafashe kugana ibigo by’imari bake inguzanyo ubundi babashe kwiteza imbere.

Musabwamana Beatrice ati “Nta byangombwa by’izi nzu dufite kandi twagiyemo batubwira y’uko imyaka itanu nishira babiduha, none imyaka itanu yarashize kandi nta byangombwa turabona. Tubibonye twakwiteza imbere.”

Dusenge Jean Pierre na we ati “Izi nzu ni izacu gute kandi tudafite ibyangombwa byazo? Turamutse tibonye ibyangombwa nibura wajya muri banki ukababwira uti ‘iyi ni iyanjye’, bakampa inguzanyo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yabwiye RADIOTV10 ko hari ibyo bagikorana igenzura ku makuru bahawe n’aba baturage, azabafasha kumenya uwemerewe kubona icyangombwa cyakwifashishwa mu bigo by’imari, kandi bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari bazaba babihaye.

Ati “Turacyakora screening. Hari abazabona ibyangombwa ariko bakaba batatanga ingwate kuri ayo mazu bitewe n’imiryango baba bafite. Hari ibintu byinshi tureba sociale (imibereho).

Hari abubakirwa baratanze ubutaka, hari abubakirwa bataratanze; urumva muri abo bantu bose hari ababona icyangombwa 100% bakamenya uko bagikoresha.

Hari n’abandi bakibona bakaba batemerewe kugurisha, hakaba n’abakibona batemerewe kugurisha ariko bakaba bakegera ibigo by’imari. Isesengura turacyarikora. Ntabwo ari Kaduha honyine, ni mu Karere hose. Umwaka w’ingengo y’imari uzarangira babifite.”

Mu gitabo cy’amabwiriza agenga uburyo bwo gutuza no kwegurira inzu abantu batuzwa na Leta cyo mu 2017, Umutwe wa kabiri ku ngingo ya gatanu havugwa ko umuntu watujwe muri ubu buryo ahabwa uburenganzira bwo kwandikwaho umutungo nyuma y’imyaka itanu uhereye igihe yasinyiye amasezerano yo gutuzwa, ariko kandi yagaragaza imishinga myiza imuvana mu bukene, inzu akayihabwa mbere y’imyaka itanu.

Bavuga ko batujwe mu nzu nziza ariko bakijya guca incuro
Basaba guhabwa ibyangombwa ubundi bakabasha kwiteza imbere

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =

Previous Post

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; na we yageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye isinywa ry'amasezerano...

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

by radiotv10
03/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya...

IZIHERUKA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.