Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa ibyangombwa byazo kandi byagakwiye kubafasha kubona inguzanyo bakabona igishoro cyatuma babasha kugira icyo bakora.
Aba baturage batuhwe mu Mudugudu wa Kamamana mu Kagari ka Kaduha bakuwe ahantu hatandukanye mu Murenge wa Munyaga, baravuga ko bamaze imyaka irenga itanu mu buzima bwo gushakisha imibereho no guca incuro.
Basaba ko bahabwa ibyangombwa by’ubutaka ku nzu zabo kugira ngo bibafashe kugana ibigo by’imari bake inguzanyo ubundi babashe kwiteza imbere.
Musabwamana Beatrice ati “Nta byangombwa by’izi nzu dufite kandi twagiyemo batubwira y’uko imyaka itanu nishira babiduha, none imyaka itanu yarashize kandi nta byangombwa turabona. Tubibonye twakwiteza imbere.”
Dusenge Jean Pierre na we ati “Izi nzu ni izacu gute kandi tudafite ibyangombwa byazo? Turamutse tibonye ibyangombwa nibura wajya muri banki ukababwira uti ‘iyi ni iyanjye’, bakampa inguzanyo.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yabwiye RADIOTV10 ko hari ibyo bagikorana igenzura ku makuru bahawe n’aba baturage, azabafasha kumenya uwemerewe kubona icyangombwa cyakwifashishwa mu bigo by’imari, kandi bitarenze uyu mwaka w’ingengo y’imari bazaba babihaye.
Ati “Turacyakora screening. Hari abazabona ibyangombwa ariko bakaba batatanga ingwate kuri ayo mazu bitewe n’imiryango baba bafite. Hari ibintu byinshi tureba sociale (imibereho).
Hari abubakirwa baratanze ubutaka, hari abubakirwa bataratanze; urumva muri abo bantu bose hari ababona icyangombwa 100% bakamenya uko bagikoresha.
Hari n’abandi bakibona bakaba batemerewe kugurisha, hakaba n’abakibona batemerewe kugurisha ariko bakaba bakegera ibigo by’imari. Isesengura turacyarikora. Ntabwo ari Kaduha honyine, ni mu Karere hose. Umwaka w’ingengo y’imari uzarangira babifite.”
Mu gitabo cy’amabwiriza agenga uburyo bwo gutuza no kwegurira inzu abantu batuzwa na Leta cyo mu 2017, Umutwe wa kabiri ku ngingo ya gatanu havugwa ko umuntu watujwe muri ubu buryo ahabwa uburenganzira bwo kwandikwaho umutungo nyuma y’imyaka itanu uhereye igihe yasinyiye amasezerano yo gutuzwa, ariko kandi yagaragaza imishinga myiza imuvana mu bukene, inzu akayihabwa mbere y’imyaka itanu.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10









