Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

radiotv10by radiotv10
03/07/2025
in AMAHANGA
0
Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera amashusho ye yagiye hanze, yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 kubera ibyaha byo kunyereza imari ya Leta.

Uyu mugabo wacicikanye ku mbuga nkoranyambaga umwaka ushize ubwo hasakazwaga amashusho ye bivugwa ko yafataga ubwo yabaga aryamanye n’abagore ba bamwe mu bafite amazina akomeye muri kiriya Gihugu, yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza imari ya Leta.

Yari asanzwe ayobora Ikigo (National Financial Investigation Agency) gishinzwe iperereza mu by’Imari, akaba yaregwaga gukoresha nabi umutungo w’Igihugu muri iki Kigo gisanzwe kigenzurwa na Minisiteri y’Imari.

Raporo zatangajwe n’Ibitangazamakuru by’Igihugu, zigaragaza ko Baltasar Engonga yakoresheje abarirwa muri miliyoni 910 CFA (miliyari 2,3 Frw) yibye, mu bikorwa byo kwinezezanya n’abagore.

Muri uru rubanza rwe rwatangiye ku wa Mbere, rwanavugwagamo abayobozi bo mu bigo bikuru bya Leta, Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ibyaha binyuranye, ndetse bunasaba ibihano.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko ahanishwa igifungo cy’imyaka umunani ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icy’imyaka ine n’amezi atanu ku kwigwizaho imitungo, imyaka itandatu n’ukwezi kumwe ku cyaha cyo gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’itegeko, ndetse n’ibindi bihano.

Byose hamwe, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka 18 ndetse no gutanga ihazabu ya Miliyari 1 z’amafaranga y’ama CFA (arenga miliyari 2,5 Frw).

Ni mu gihe Uruhande rw’uregwa n’abanyamategeko be, bahakanaga ibyaha byose bishinjwa Baltasar Engonga Ebang.

Mu cyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rwavuze ko hagaragajwe ibimenyetso bishimangira ko uregwa yakoze ibyaha aregwa, birimo amafaranga yagiye yoherereza mu mabanki, konti zo hanze ndetse n’amasezerano ya baringa. Ubushinjacyaha bwise iki kirego “kimwe mu bikorwa by’ubuhemu bukomeye byabayeho mu nzego za Leta mu bihe bya vuba.”

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, Umucamanza yakatiye Baltasar Engonga Ebang igifungo cy’imyaka 18 ku bwo kunyereza imari ya Leta.

Baltasar yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga
Ubwo yaburanishwaga mu rukiko
We n’abadi bafungwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Next Post

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Related Posts

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Ifoto y’imodoka yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi bivugwa ko ari umutamenwa, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, ni iyo ingabo z’iki Gihugu zamurikiye...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa,...

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

IZIHERUKA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
29/10/2025
0

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ukuri mpamo ku modoka y’umutamenwa yakozwe n’Igisirikare cy’u Burundi

Umugore w’umuhanzi Tom Close yamwibukije urwo amukunda anamubwira icyo amwifuriza

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.