Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore we.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025 mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Mu bitabiriye uyu muhango bari baje gushyigikira uyu muhanzi, barimo Edouard Bamporiki wabaye Umunyamabanga wa Leta mu yahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akaba yarabaye no mu zindi nzego nkuru z’Igihugu, nko kuba yarabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bamporiki kandi bizwi ko ari inshuti ikomeye y’uyu muhanzi Niyo Bosco, ubu wamaze kuba umugabo mugenzi we mu irangamimerere ry’u Rwanda.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Edouard Bamporiki kandi yari yanitabiriye ubukwe bw’umuririmbyikazi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouédraogo bwabereye ku Intare Conference Arena.
Niyo Bosco wahoze acungirwa inyungu na Label ya MIE Empire izicungira uyu muririmbyikazi Vestine, aritegura gukora ubukwe n’umukunzi we Mukamisha Irene, aho bazasezerana mu itorero tariki 16 Mutarama 2026.

RADIOTV10











