Muri ibi bihe by’ibiruhuko bya ruhago, bamwe mu bakinnyi muri ruhaho nyarwanda, bafite ibyo bahugiyemo, barimo n’aburiye rutemikirere bajya kureba uko imahanga byifashe.
Nk’uko tujya tubibona ku Mugabane w’u Burayi iyo umwaka w’imikino urangiye, abakinnyi bjya mu biruhuko mu bice bitandukanye gutembera no kurya ayabo no gusura imiryango yabo.
Kimwe no mu Rwanda, iyo umwaka w’imikino urangiye, abakinnyi binjira mu buzima busanzwe, bagatembera, bakajya gusura imiryango yabo bakomokamo.
Ubu bamwe baranasohotse bajya mu biruhuko, kureba uko ku yindi Migabane byifashe, kugira ngo bazabone uko bagaruka mu kibuga, bameze neza mu mutwe.
Ubu Danny Usengimana ukinira ikipe ya Police FC, amaze iminsi ari ku Mugabane w’u Burayi, mu Gihugu cy’u Bubiligi, akaba anakomeje gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, ibihe ari kuhagirira.
Jacques Tuyisenge, rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali na we yerekeje mu biruhuko muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Uyu rutahizamu unakinira ikipe y’Igihugu, na we amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko ari muri USA, aho anerekana ko akomeje gukora imyitozo, yaba ngororamubiri, akanyuzamo agaconga na ruhago.
Nubwo hari n’abahugiye mu mikino ibafasha kwitegura imikino y’umwaka w’imikino utaha, bamwe ntibibabuza kumanuka bakava mu Mujyi wa Kigali aho benshi baba basanzwe baba, bakajya gusura imiryango yabo.
Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10