Bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda, bavuga ko hari benshi basigaye bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ngo kuko agakingirizo kadatuma umuntu ashira ipfa ngo anishimane byuzuye n’uwo bishimiranye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko abantu bandura Virusi itera SIDA mu Rwanda buri mwaka ari ibihumbi bitanu (5 000) kandi ko abenshi bandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.
Umukozi w’iki kigo (RBC) ushinzwe ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA, Dr Eric Remera aherutse kugira ati “Noneho muri ibyo bihumbi bitanu 33% yabo ni urubyiruko; ni ukuvuga ngo byibuze ni abantu 1500.”
Bamwe mu rubyiruko baganirije RADIOTV10, bavuze ko hari bamwe bahitamo gukorera aho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko baba bizeye abo bagiye kuyikorana kandi babishimiye.
Umwe ati “Urabizi ko mu buzima gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu karemano, ni ibintu turemwemo, buri wese akenera. Hari igihe uba ugiye kuryamana n’umuntu wishimiye wizeye muziranye, aho nawe birumvikana ntabwo…”
Uyu mukobwa akomeza avuga ko benshi mu bakobwa bafite abahungu b’abakunzi bamaranye igihe, badakunze gukoresha udukingirizo kuko tudatuma bagera ku ngingo y’ibyishimo.
Ati “Nk’urugero nshobora kuba mfite nk’umukunzi, tumaranye igihe, icyo gihe njyewe nshobora kugenda tukarya bango [imvugo y’abato ivuga gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye].”
Bamwe muri uru rubyiruko rurimo n’urwiga muri kaminuza, ruvuga ko bamwe muri bo muri iki gihe bafite ubushyuhe bwinshi ku buryo hari n’abadatinya gukorera imibonano mpuzabitsina mu nzira, bigatuma batabasha kubona utwo dukingirizo.
Undi ati “Nk’abahurira muri za campus, hari ababirangiriza mu mashyamba bisindiye ntahantu yagura agakingirizo ayo majoro, ugasanga apfuye kubikora nyine. N’ubujiji buzamo, umuntu agakora ikintu atabanje gutekereza bihagije.”
Hari n’abagabo kandi bajya mu tubari bamara guhembuka bagashaka gukomereza ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina kandi ko ntawibuka gukoresha agakigingirizo.
Bamwe bavuga ko aba bagabo baba basanzwe bafite abagore, bagatinya kugenda udukingirizo kugira ngo abagore babo batazabatahura ko babaca inyuma.
Umwe mu baturage yagize ati “Kubera ko abenshi baba bafite ingo, buriya batinya kugura udukingirizo kuko aba avuga ati ‘ese ngasize mu ipantalo, umugore akakabona kandi tutagakoresha, yabyumva gute?’.”
Impuguke akaba n’umuganga w’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Makangari Denis avuga ko abakomeje gukerensa virusi itera SIDA hari byinshi birengagiza kuko uretse kuba iyi ndwara inagira ingaruka ku mitekerereze y’uwayanduye.
Iyi mpuguke ivuga ko gukoresha agakingirizo hirindwa SIDA ari no kwirinda ibindi bibazo byo mu mutwe ko iyo umuntu azi ko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ahora ikikango ko yanduye bigatuma ntakintu yakora agishyizeho umwete.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10