Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bamwe ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo ‘dutuma bitaryoha’

radiotv10by radiotv10
17/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bamwe ntibagikozwa iby’udukingirizo ngo ‘dutuma bitaryoha’
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda, bavuga ko hari benshi basigaye bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ngo kuko agakingirizo kadatuma umuntu ashira ipfa ngo anishimane byuzuye n’uwo bishimiranye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko abantu bandura Virusi itera SIDA mu Rwanda buri mwaka ari ibihumbi bitanu (5 000) kandi ko abenshi bandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.

Umukozi w’iki kigo (RBC) ushinzwe ubushakashatsi kuri virusi itera SIDA, Dr Eric Remera aherutse kugira ati “Noneho muri ibyo bihumbi bitanu 33% yabo ni urubyiruko; ni ukuvuga ngo byibuze ni abantu 1500.”

Bamwe mu rubyiruko baganirije RADIOTV10, bavuze ko hari bamwe bahitamo gukorera aho mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kuko baba bizeye abo bagiye kuyikorana kandi babishimiye.

Umwe ati “Urabizi ko mu buzima gukora imibonano mpuzabitsina ni ibintu karemano, ni ibintu turemwemo, buri wese akenera. Hari igihe uba ugiye kuryamana n’umuntu wishimiye wizeye muziranye, aho nawe birumvikana ntabwo…”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko benshi mu bakobwa bafite abahungu b’abakunzi bamaranye igihe, badakunze gukoresha udukingirizo kuko tudatuma bagera ku ngingo y’ibyishimo.

Ati “Nk’urugero nshobora kuba mfite nk’umukunzi, tumaranye igihe, icyo gihe njyewe nshobora kugenda tukarya bango [imvugo y’abato ivuga gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye].”

Bamwe muri uru rubyiruko rurimo n’urwiga muri kaminuza, ruvuga ko bamwe muri bo muri iki gihe bafite ubushyuhe bwinshi ku buryo hari n’abadatinya gukorera imibonano mpuzabitsina mu nzira, bigatuma batabasha kubona utwo dukingirizo.

Undi ati “Nk’abahurira muri za campus, hari ababirangiriza mu mashyamba bisindiye ntahantu yagura agakingirizo ayo majoro, ugasanga apfuye kubikora nyine. N’ubujiji buzamo, umuntu agakora ikintu atabanje gutekereza bihagije.”

Hari n’abagabo kandi bajya mu tubari bamara guhembuka bagashaka gukomereza ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina kandi ko ntawibuka gukoresha agakigingirizo.

Bamwe bavuga ko aba bagabo baba basanzwe bafite abagore, bagatinya kugenda udukingirizo kugira ngo abagore babo batazabatahura ko babaca inyuma.

Umwe mu baturage yagize ati “Kubera ko abenshi baba bafite ingo, buriya batinya kugura udukingirizo kuko aba avuga ati ‘ese ngasize mu ipantalo, umugore akakabona kandi tutagakoresha, yabyumva gute?’.”

Impuguke akaba n’umuganga w’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Dr Makangari Denis avuga ko abakomeje gukerensa virusi itera SIDA hari byinshi birengagiza kuko uretse kuba iyi ndwara inagira ingaruka ku mitekerereze y’uwayanduye.

Iyi mpuguke ivuga ko gukoresha agakingirizo hirindwa SIDA ari no kwirinda ibindi bibazo byo mu mutwe ko iyo umuntu azi ko yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ahora ikikango ko yanduye bigatuma ntakintu yakora agishyizeho umwete.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + 20 =

Previous Post

“Haba hameze nk’ahazanywe batayo y’indaya”…Hari ahiswe irimbukiro kubera uburaya bukabije

Next Post

DRC: Hamenyekanye icyatumye umunyapolitiki w’umunyemari yipakurura bagenzi be agafata icyemezo gitunguranye

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Hamenyekanye icyatumye umunyapolitiki w’umunyemari yipakurura bagenzi be agafata icyemezo gitunguranye

DRC: Hamenyekanye icyatumye umunyapolitiki w’umunyemari yipakurura bagenzi be agafata icyemezo gitunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.