Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

radiotv10by radiotv10
10/09/2025
in MU RWANDA
0
Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gashuri mu Kagari ka Kibagabaga Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagiye gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bwabo, bagezeyo batungurwa no gusanga bwanditse ku muturage batazi.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo umuturage witwa Kairaba Annie yaguriye abaturage batanu ubutaka bungana na Metero kare 2 660 buhereye mu Mudugudu wa Gashuri, Akagari ka Kibagabaga Umurenge Kimironko.

Yaje kubishyura amafranga yabo ariko abasigaramo 20% kugira ngo bazahinduze ibyangombwa by’ubutaka bwabo kuko ibyo bari bafite byagaragazaga ubuso bw’ubutaka buto ugereranyije n’ingano yabwo nyirizina.

Mu mwaka wa 2016 ubwo abaturage bari bagiye guhinduza ibyangobwa, basanze hari undi muturage ufite icyangombwa cy’ubutaka bwabo bwose ndetse bunamwanditseho.

Uwitwa Habarugaba James aragira ati “Mu kugurisha kuko natwe twabonaga ko ibyangombwa byacu bikenewe gukosorwa kandi bari bataratangira gukosora, Kairaba Annie agiye kutwishyura avuga ko agiye kubaha 80% by’amafaranga mbasigaremo 20% nzayabaha maze gukosoza, tugiye gukosoza dusanga hari undi wabwiyanditseho.”

Kayiraba Annie waguriye aba baturage ubutaka, avuga ko ari gushaka ubutaka bwe yishyuye abaturage nubwo yabasigayemo 20%, agasaba ko inzego bireba zaza aho ubwo butaka buri hagatangwa umucyo.

Ati “Kuko hari abaturage nasigayemo 20% kugira ngo babanze bakosoze ubutaka bwabo, nanjye kandi ndabukeneye, abafite ubutaka ntibashobora kwerekana ubutaka, turasaba ko baza kudukosorera, tukabona ubutaka bwacu.”

Gahongayire Alvera wanditseho ubu butaka bw’aba baturage, agaragaza ko atari ubwe ahubwo ko ari ubw’umuhungu we. Ati “Ubutaka bufite nyirabwo ntabwo ari ubwanjye ni ubw’umuhungu wanjye.”

Uko ibihe byagiye bisimburana ni ko aba baturage bagiye gusaba ubufasha kugira ngo barenganurwe, ariko biranga biba iby’ubusa.

Aba baturage barasaba ko barenganurwa kuko bakeka ko ubu butaka bwabo burimo amanyanga ku buryo ntagikozwe bakwisanga butwaye n’abandi.

Imyanzuro ya mbere kuri iki kibazo yaturutse mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, igaragaza ko aba baturage bagombaga guhabwa ingano y’ubutaka bwabo, mu gihe bari bategereje ko bishyirwa mu bikorwa haje kuza imyanzuro iyivuguruza ku buryo ibambura ubutaka bwabo.

Aba baturage bavuga ko bandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo ibarenganure, ariko kugeza ubu baracyategereje.

Aba baturage bafite impungenge ko ubutaka bwabo bwabaca mu myanya y’intoki

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + thirteen =

Previous Post

Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

Next Post

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye
AMAHANGA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

Umujinya w’umuranduranzuzi watumye Abanyekongo bakorera ibidakorwa Sitade yabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.