Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Barimo uwari umuyobozi mu Rwanda n’umugore umwe- Abarwanyi ba FDLR berekanywe na M23

radiotv10by radiotv10
15/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Barimo uwari umuyobozi mu Rwanda n’umugore umwe- Abarwanyi ba FDLR berekanywe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abarwanyi batanu ba FDLR bafashwe n’umutwe wa M23, beretswe itangazamakuru, banavuga imyirondoro yabo n’ibyo bakoraga n’aho bagiye bafatirwa, barimo umugore umwe ndetse n’uwahoze mu buyobozi bw’ibanze mu Rwanda mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba bafashwe n’umutwe wa M23, beretswe ibitangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022 ubwo uyu mutwe wagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Mujyi wa Bunagana umaze igihe uri mu maboko yawo.

Muri aba batanu beretswe itangazamakuru, harimo Pasiteri Niyonzima Jean Damascene wabaye Burugumesitiri Wungirije w’icyahoze ari Komini Kiyami muri Perefegitura ya Byumba.

Uyu mugabo werekanywe yambaye isuti ndetse yanigirije na karuvati, ubwo yivugaga, yagize ati “Nitwa Pasiteri Niyonzima Jean Damascene. Nahoze ndi Assistant Bourgmestre muri Komini ya Kinyami muri Perefegitura ya Byumba.”

Uyu Pasiteri Niyonzima Jean Damascene yavuze ko yagiye kuri uyu mwanya wa Assistant Bourgmestre wa Komini ya Kinyami kuva mu 1990 kugeza mu 1994 ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yabwiye Itangazamakuru ko Niyonzima Jean Damascene ari umuhuzabikorwa w’ubutasi bwose bwa FDLR.

Yagize ati “Ikindi yakoraga nk’Umunyabanga, azi buri kimwe cyose, ni ukuvuga ngo ikintu cyose cyabaga muri FDLR cyamunyuragaho, yewe n’umuvugizi ndetse na Perezida.”

Undi muri aba bantu beretswe itangazamakuru, yavuze ko yafatiwe mu gace ka Tongo, aho yarakoraga nk’Umunyamabanga wa Maj General Omega uri mu buyobozi bukuru bwa FDLR.

Uyu murwanyi yavuze ko akomoka mu cyahoze ari Gisenyi ahitwa muri Mutura akaba yabaga muri komandoma iyoborwa na Maj General Omega yari abereye Umunyamabanga.

Herekanywe kandi Premier Sergent Marie Chantal akaba ari na we mugore umwe muri aba beretswe itangazamakuru, wavuze ko akomoka i Gisenyi, aho yavuye mu Rwanda mu 1997 agahita ajya muri uyu mutwe wa FDLR.

Herekanywe kandi uwitwa Jacques Dieu Merci, wavuze ko yafatiwe mu gace kitwa Paris muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we akaba yakoranaga na General Omega.

Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uri gufatanya n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mirwano kimazemo iminsi na M23.

Ni na byo u Rwanda rushinja Guverinoma ya Congo Kinshasa kuba ikomeje gufasha uyu mutwe w’iterabwoba, ukaba waranakomeje ibikorwa byo kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Imitsindire y’abarangije ayisumbuye: Mu bumenyi rusange hatsinze 94%, mu nderabarezi 99,9%

Next Post

Niba baraguze iki Gihugu bambwire ayo bishyuye nyabasubize-Umuherwe muri Congo yarakariye abatagetsi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niba baraguze iki Gihugu bambwire ayo bishyuye nyabasubize-Umuherwe muri Congo yarakariye abatagetsi

Niba baraguze iki Gihugu bambwire ayo bishyuye nyabasubize-Umuherwe muri Congo yarakariye abatagetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.