Friday, November 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Basketball: Menya igisabwa ngo APR ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika-BAL izagere mu mikino ya nyuma

radiotv10by radiotv10
30/04/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Basketball: Menya igisabwa ngo APR ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika-BAL izagere mu mikino ya nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa Nyafurika Basketball Africa League (BAL) yerecyeje muri Senegal gukina imikino ya mbere ishobora kuyihesha itike yo kwerecyeza mu mikino ya nyuma y’iri rushanwa.

APR BBC yerecyeje i Dakar muri Senegal mu ijoro ryacyeye, mbere y’iminsi micye ngo itangire gukina iyi mikino y’agace ka Sahara Conference.

APR BBC iri kumwe n’amakipe arimo US Monastir yo muri Tunisia, Rivers Hoopers yo muri Nigeria ndetse na AS Douanes yo muri Senegal.

Iyi mikino ya BAL ya Sahara Conference izatangira gukinwa ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024 aho APR BBC izacakirana na US Monastir BBC.

Bucyeye bwaho, ku Cyumweru tariki 05 Gicurasi, APR BBC izahura na Rivers Hoopers, ubundi izasoreze kuri AS Douanes BBC.

Iyi ni imikino ibanza kuko bazongera bahite bakina n’imikino yo kwishyura, aho APR BBC isabwa kuzaza mu makipe abiri ya mbere kugira ngo ibone itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera muri BK Arena.

APR BBC yajyanye abakinnyi 12, ari bo Adonis Filer, Dario Hunt, Ntore Habimana, William Robeyns, Wilson Nshobozwa, Axel Mpoyo, Obadiah Noe, Abdulah Ahmed Mohamed, Dan Kimasa, Christophe Ruta, Larson Shema Niyibizi na Bush Wamukota.

Yajyanye kandi n’abatoza 3 ari bo Mazen Trakh (umutoza Mukuru), Bill Bayno (umutoza wungirije wa 1) ndetse na Kamran Sufi (umutoza wa 2 wungirije).

Ubwo abakinnyi ba APR BBC bari bageze i Dakar

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × two =

Previous Post

Abaturarwanda bakomeje guhabwa umuburo ku mvura iteganyijwe hanagaragazwa igipimo cy’igiye kugwa

Next Post

Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar

Related Posts

Kwinjiza abafana ku buntu ni inyungu ku Mavubi cyangwa ni ukubamenyereza nabi?

Menya umwanya Amavubi yajeho ku Isi ku rutonde ngarukakwezi

by radiotv10
20/11/2025
0

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rw'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku...

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

Iby’ingenzi byaranze itangwa ry’ibihembo by’abahize abandi mu mupira w’amaguru muri Afurika

by radiotv10
20/11/2025
0

Ibihembo by'abahize abandi mu mupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika (CAF Awards 2025) byaranze n'ubwiganze bw’Abanya-Morocco bigukanyemo byinshi dore ko...

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

by radiotv10
20/11/2025
0

Mu gihugu cya Kenya haratangira Shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, aho u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 23 bari mu byiciro umunani. Abakinnyi...

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

IZIHERUKA

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane
MU RWANDA

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

by radiotv10
21/11/2025
0

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

21/11/2025
Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

21/11/2025
Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

Amafoto: Perezida Kagame yagabiye Inka z’Inyambo Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar wishimiye gusura urwuri rwe

21/11/2025
Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

Umwe mu mihanda ihuza Intara ebyiri mu Rwanda uramara amasaha arindwi utari nyabagendwa n’ibinyabiziga

21/11/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ugendereye u Rwanda

20/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar

Abofisiye bo mu Bihugu 9 biga mu Rwanda bagiye kumara icyumweru muri Qatar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

Uko byagenze ngo inzego zinjire mu iperereza ryihariye ku Bayobozi bamwe muri Nyamagabe n’ibyo bakekwaho

Amakuru agezweho ku mukobwa ufite inkomoko mu Rwanda uri guhatana muri Miss Belgium

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.