Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Bidasubirwaho hatangajwe amakuru ababaje ku bwato bwavugishije Isi yose

radiotv10by radiotv10
23/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Bidasubirwaho hatangajwe amakuru ababaje ku bwato bwavugishije Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru yagiye hanze ku bwato bwa Titan bwari bwabuze nyuma yo kwibira mu nyanja ya Atlantic bwari bujyanye abari bagiye gusura ibisigazwa bya Titanic, yemeje ko batanu bari baburimo, barimo n’umuherwe ukomeye, babupfiriyemo.

Kuva ku Cyumweru ubwo ubu bwato bwaburaga nyuma y’isaha imwe n’iminota 45’ bukimara kwinjira mu nyanja, hari hakomeje ibikorwa byo kubushakisha, ndetse n’amasaha y’umwuka wa Oxygen wagombaga kubafasha guhumeka, yari yamaze kurangira.

Mu masaha y’umugoroba [inaha mu Rwanda] kuri uyu wa Kane, hari hamaze kumenyekana inkuru y’incamugongo kuri ubu bwato, ko habonetse ibiceceti by’ubu bwato, bigaragara ko bwasandaye, ndetse n’icyizere cyo kuba bakiriho gisa nk’icyayoyotse burundu.

Urwego rw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, rucunga umutekano ku nkombe z’inyanja, rwaje kwemeza ko ubu bwato bwaturitse, abari baburimo bagapfa.

Uru rwego kandi rwemeje ko ibisigazwa by’ubu bwato bwa Titan, byabonetse hafi y’ahari ibisigazwa by’ubwa Titanic, bari bagiye gusura mu nda y’inyanja.

Abagabo batanu bapfiriye muri ubu bwato, barimo Umwongereza Shahzada Dawood n’umuhungu we w’imyaka 19 witwa Suleman, hakaba harimo kandi umuyobozi wa Ocean Gate, Stockton Rush, ndetse n’umunyemari w’Umwongereza Hamish Harding, n’umusaza w’Umufaransa Paul-Henry Nargeolet w’imyaka 77 wahoze mu gisirikare kirwanira mu mazi.

Ubwato bwaguyemo aba bantu bwabuze kuva ku Cyumweru, ubwo bwibiraga mu nyanja bubajyanye mu bikorwa by’ubukerarugendo, ariko bukaza gutakaza ubushobozi bw’itumanaho nyuma y’isaha 1 n’iminota 45’ bwari bumaze bwibiye.

Abantu batanu baguye muri ubu bwato

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 10 =

Previous Post

S.Africa: Bwa mbere Perezida yavuze ku bamwiyitirira bagatekera imitwe rubanda

Next Post

Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

Mu Rwanda hatangijwe irindi soko ridasaba ko abantu bava aho bari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.