Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Biden kuva yatorwa yasuye igikorwa kiri mu by’ibanze byibukirwa kuri Trump

radiotv10by radiotv10
10/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Biden kuva yatorwa yasuye igikorwa kiri mu by’ibanze byibukirwa kuri Trump
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden kuva yatorerwa kuyobora iki Gihugu, yasuye umupaka ugihuza na Mexico wubatsweho urukuta rurerure rwo gukumira abimukira rwubatswe ku butegetsi bwa Donald Trump.

Perezida Joe Biden wasuye uyu mupaka ku Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, yagaragaye arindiwe umutekano bikomeye n’abarinzi b’uyu mupaka usanzwe warubatsweho urukuta rugabanya Mexico na USA.

Ubwo Biden yasuraga uru rukuta rurerure rwubatswe ku butegetsi bwa Donald Trump yasimbuye, yagiye asobanurirwa imikorere y’ibikorwa byo gucungira umutekano uyu mupaka.

Biden ari kumwe n’Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu, Alejandro Mayorkas, banasuye ikiraro cya America gihuza iki Gihugu na Mexico, bareba ibikoresho byifashishwa mu gutahura ibiyobyabwenge.

Abasesenguzi mu bya politiki, bavuga ko kuba Joe Biden yasuye uru rukuta, ari ikimenyetso cy’uko na we ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abimukira, bikaba bimwe mu maturufu ashobora kumufasha kwegukana manda ya kabiri.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize kandi, Joe Biden yatangaje ko ubutegetsi bwe bwifuza gukaza uburyo bwo gukumira abimukira binjira muri Leta Zunze Ubumwe za America byumwihariko abanyura ku mipaka ihuza iki Gihugu na Cuba, Haiti na Nicaragua.

Gusa Greg Abbott, akaba Guverineri wa Texas akaba n’Umu-Republican, we ashinja Biden kunanirwa gushyira imbaraga mu mategeko yo gukumira abimukira.

Uyu Guverineri ushobora no kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, mu nyandiko yandikiye Perezida Biden, yagize ati “Wahonyoye inshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga zo kurinda kwinjirirwa kwa America.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + twelve =

Previous Post

Muve aha mujya kubikurikirana- Perezida Kagame yakubise umwotso ku bibazo biri mu gutwara abagenzi

Next Post

Hatangajwe inkuru ibabaje kuri umwe mu bana bakoze impanuka ku munsi wa mbere w’ishuri

Related Posts

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe inkuru ibabaje kuri umwe mu bana bakoze impanuka ku munsi wa mbere w’ishuri

Hatangajwe inkuru ibabaje kuri umwe mu bana bakoze impanuka ku munsi wa mbere w’ishuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.