Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akatirwa igifungo gisubitse cy’umwaka umwe.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uyu mugabo wamenyekanye mu biganiro atanga ku mbuga nkoranyambaga, no muri sinema.
Gafaranga wari waratawe muri yombi mu ntangiro za Gicurasi 2025, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye no gukubita no gukomeretsa ku bushake, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.
Mu iburanisha ry’urubanza rwo mu mizi rwabaye tariki 15 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Gafaranga igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Naho ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 2, bityo busaba ko yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ku mpurirane z’ibyaha, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.
Uregwa we waburanye asaba Urukiko guca inkoni izamba, yavugaga ko ibyabaye hagati ye n’umugore we Annette Murava, ari ibisanzwe biba mu ngo zose, kuko hari ibyo batumvikanyeho koko, ariko ko bitageze ku rwego byavugwaho n’Ubushinjacyaha.
Me Mbarushimana Veneranda wunganiraga uregwa, na we yasabye Urukiko kuzaca inkoni izamba, rukazamuha igino gitoya, ndetse kikaba kinasubitse.
Icyo gihe ubwo bagiraga icyo bavuga ku bihano byari byasabiwe uregwa, Umunyamategeko we yari yagize ati “Ngasaba ko yasubikirwa igihano yahabwa hashingiye ku ngingo ya 64 Criminal procedure kuko yemeye guhinduka akaba intangarugero.”
RADIOTV10