Ikipe ya Bugesera FC yahagaritse Ndayishimiye Eric Bakame usanzwe ari umutoza w’Abanyezamu, ndetse na Peter Otema wongerera ingufu Abakinnyi, habura umunsi umwe ngo iyi kipe ihure na Rayon Sports.
Ibi bije mbere y’umunsi umwe ngo iyi kipe ikine na Rayon Sports umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC Gahigi Jean Claude, yemereye Radio/TV10 ko aya makuru ko ari yo aho yagize ati “Ni ko bimeze, uyu mukino ntabwo bazawutoza.”
Uyu Muyobozi ntiyifuje kubivugaho byinshi, gusa hari amakuru avuga ko aba batoza bahagaritswe hakekwa ko ikipe ya Rayon Sports yaba yarabanyuzeho ngo bayorohereze kubona intsinzi, ndetse bikanavugwa ko Ndayishimiye Eric Bakame yaba yaranamaze kwemeranya n’iyi kipe kuzayibera Umutoza w’Abanyezamu umwaka utaha.
Kuva iki cyumweru cyatangira, Bugesera FC yakajije imyiteguro y’umukino wa Rayon Sports dore ko guhera ku wa 2, Abakinnyi bose n’Umutoza bari mu mwiherero ndetse n’umutekano w’aho ikipe icumbitse ukaba warakajijwe.
Ni umukino Bugesera ikeneyemo amanota cyane ko iri kurwana urugamba rwo kutamanuka mu cyiciro cya 2, mu gihe Rayon Sports yo iri gushaka aya manota ngo ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona ruyiganisha ku gutwara igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka 6 ishize.
Uretse kuba buri kipe ifite icyo irwanira kuri uyu mukino, ubundi buremera bwawe buturuka ku kuba Bugesera yarasezereye Rayon Sports muri 1/2 cy’igikombe cy’amahoro umwaka ushize, ndetse Banamwana Camarade utoza iyi Bugesera, n’ubundi akaba yarigeze gusezerera Rayon Sports mu 2013 muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Bugesera FC ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31 ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 59.


RADIOTV10