Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka

radiotv10by radiotv10
28/01/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Bitunguranye Eritrea yajyaga isusuruta benshi Tour du Rwanda ntizitabira iy’uyu mwaka
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’amagare ya Eritrea yajyaga igaragaramo abakinnyi basusurutsaga Abaturarwanda muri Tour du Rwanda, ntizitabira iry’uyu mwaka ribura igihe gito ngo ritangire.

Ni isiganwa rya kane rya Tour du Rwanda rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1, rizatangira nyuma y’iminsi 288 hasojwe irya 2021 ryatwawe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie.

Ryari ryabaye hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi nyuma yo kwigizwa inyuma rikuwe mu mpera za Gashyantare kubera gukaza umurego kw’icyorezo cya COVID-19 cyatumye riba mu muhezo, abafana babujijwe kugera aho isiganwa risorezwa n’aho ritangirira.

Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda bwanyujijwe kuri Twitter, bavuze ko Eritrea itazitabira Tour du Rwanda 2022, kubera ko itujuje ibisabwa.

Bagize bati “Ikipe y’igihugu ya Eritrea ntabwo izitabira Tour du Rwanda 2022, nyuma y’uko itujuje ibisabwa kugira ngo yitabire iri rushanwa.”

Hari amakuru avugwa ko impamvu Eritrea itazitabira Tour du Rwanda 2022, ari uko abakinnyi bayo badakingiye icyorezo cya COVID19, bivugwa ko abakina imbere mu gihugu bose nta mu kinnyi n’umwe wigeze wikingiza COVID19, akaba ari yo mpamvu.

Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 14, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yari ku rwego rwa 2.2 kugeza mu 2019 ubwo yegukanwaga na Mugisha Samuel akaba ari we mukinnyi Munyarwanda uheruka kwegukana iri rushanwa.

Isiganwa rya 2022 rizitabirwa n’amakipe 18 , aho u Rwanda ruzaba rufitemo Ikipe y’Igihugu (Team Rwanda) na Benediction Ignite y’i Rubavu.

Amakipe 18 azitabira Tour du Rwanda 2022:

Amakipe y’Ibihugu (4): Rwanda, Algérie, Maroc na Grande Bretagne.

Amakipe yo ku migabane (8): Benediction Ignite (Rwanda), Tarteletto Isorex (u Bubiligi), Wildlife (USA), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), SKS Sauerland (u Budage), Team Coop (Norvege) na TSG Terengganu (Malaysia).

Amakipe yabigize umwuga (6): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Drone Hopper Androni (Italie), Team Total Energies (France), Team Burgos BH (Espagne) na Israël Start Up Nation (Israël).

Inzira za Tour du Rwanda 2022

  • Agace ka mbere: Tariki ya 20 Gashyantare 2022: Kigali Arena- Kigali Arena (Ibilometero 4,0)
  • Agace ka kabiri: Tariki ya 21 Gashyantare 2022: Kigali- Rwamagana (Ibilometero 148,3)
  • Agace ka gatatu: Tariki ya 22 Gashyantare 2022: Kigali- Rubavu (Ibilometero 155,9)
  • Agace ka kane: Tariki ya 23 Gashyantare 2022: Kigali- Gicumbi (Ibilometero 124,3)
  • Agace ka gatanu: Tariki ya 24 Gashyantare 2022: Muhanga- Musanze (Ibilometero 124,7 )
  • Agace ka gatandatu: Tariki ya 25 Gashyantare 2022: Musanze- Kigali (Ibilometero 152,0)
  • Agace ka karindwi: Tariki ya 26 Gashyantare 2022: Kigali-Gicumbi-Kigali (Ibilometero 152,6)
  • Agace ka munani: Tariki ya 27 Gashyantare 2022: Kigali- Kigali (Ibilometero 75,3)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Nanjye namuhingisha aho guhinga njyenyine- Ababyeyi bamaganye ibihano byo guhingisha abanyeshuri Imishike

Next Post

Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho

Related Posts

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w'umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

by radiotv10
24/11/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko amaze imyaka 14 abariwe inguranye y’ubutaka bwe bwubatsweho...

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

Two Childhoods, One Home: The Hidden Cause of Parenting Disagreements

by radiotv10
24/11/2025
0

In many homes, disagreements between parents often come from one simple but powerful source: the desire to raise children the...

10 Reasons why you should visit Rwanda

10 Reasons why you should visit Rwanda

by radiotv10
24/11/2025
0

Rwanda has become one of Africa’s most inspiring destinations, a place where natural beauty, safety, culture, and progress blend into...

IZIHERUKA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu
MU RWANDA

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

24/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho

Abafana ba Gasogi ngo icyemezo cya KNC cyabashegeshe, baramusaba kwisubiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.