Umuyobozi w’Urwego rw’Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa.
Isubikwa ritunguranye ry’iyi Nteko Rusanye, rikubiye mu itangazo ryagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Chairman w’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi, rivuga ko “Ubuyobozi bw’Umuryango wa Association Rayon Sports buramenyesha abanyamuryango bawo ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumiwe ku wa 22/11/2025 isubitswe.”

Itumizwa ry’iyi Nama y’Inteko Rusange, ryari ryatangajwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu itangazo n’ubundi ryari ryashyizweho umukono na Paul Muvunyi.
Mu itangazo ritumiza iyi Nama y’Inteko Rusange, Paul Muvunyi yari yavuze ko bimwe mu bigomba kwigwaho muri iyi nama kwari ukurebera hamwe “uko umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.”
Iyi Nteko Rusange y’Umuryango wa Rayon Sports, yari yatumijwe nyuma yuko mu buyobozi bukuru bw’iyi kipe hari hamaze igihe humvikana umwuka utari mwiza hagati ya bamwe mu bayobozi bakuru muri uyu muryango byumwihariko hagati ya Paul Muvunyi na Perezida w’iyi kipe Twagirayezu Thaddée.
Kudahuza kw’aba bayobozi, kwakunze kugaragazwa no kunyuranya ku byemezo byabaga byafashwe mu buyobozi bw’iyi kipe, aho bamwe mu bakunze b’iyi kipe bakomeje gusaba aba bagabo gushyira hamwe mu nyungu z’ikipe.
RADIOTV10











