Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwakuye iyi kipe mu Gikombe cy’Amahoro, bwatangaje ko bwisubiyeho bukayigaruramo, ndetse n’umukino wari wimuwe ugatuma ifata iki cyemezo, yemera kuwukina.
Rayon Sports yari yikuye mu Gikombe cy’Amahoro ku wa Gatatu tariki 08 Werurwe nyuma yuko iyi kipe isubikiwe umukino yari ifitanye n’ikipe ya Intare FC, ukimurirwa uyu munsi ku wa Gatanu tariki 10 Werurwe.
Ni icyemezo cyari cyafashwe gikurikiwe n’ibindi yari yakorewe yafashe nko gusuzugurwa birimo gusubika uyu mukino mu buryo butunguranye ndetse n’ibyafashwe nk’amananiza byabanje kubaho birimo kugorwa no kubona ikibuga cyo gukiniraho uyu mukino.
Icyo gihe Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle watangaje iki cyemezo cyo gukura iyi kipe muri iki Gikombe, yari yagize ati “Ubwo bazafate aho twari gukina bakomeze, ubwo uko bazabigira ni bo bakuzi ariko nk’umuryango wa Rayon Sports turifuza ko imigendekere ya football mu Rwanda igomba kunozwa, tuzabiharanira igendere ku mategeko.”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwisubiyeho kuri iki cyemezo cyo gukura iyi kipe muri iki Gikombe cy’Amahoro.
Ibaruwa yanditswe n’ubu buyobozi ifite impamvu igira iti “Gusubira mu gikombe cy’Amahoro 2023.” Ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku biganiro byabayeho hagati yabwo n’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Iyi baruwa dufitiye Kopi nka RADIOTV10, ivuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwishimiye ibyavuye mu biganiro bwagiranye na FERWAFA.
Iyi baruwa yandikiwe Perezida wa FERWAFA, ikomeza igira iti “Tubandikiye iyi baruwa tubamenyesha ko Rayon Sports FC yemeye gusubira mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2023.”
Ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite abakunzi benshi mu Rwanda, kuba yari yavuye muri iki Gikombe cy’Amahoro byari byababaje benshi dore ko mu mikino y’iki Gikombe cy’umwaka ushize, yari yagarukiye muri 1/2.
RADIOTV10