• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Bitunguranye umukino APR yari imaze gutsindwamo 1-0 usubitswe kubera imvura

radiotv10by radiotv10
31/01/2022
in SIPORO
0
Bitunguranye umukino APR yari imaze gutsindwamo 1-0 usubitswe kubera imvura
Share on FacebookShare on Twitter

Umukino w’ikirarane wahuzaga APR FC na Mukura VS, wasubitswe bamaze gukina igice cya mbere aho Mukura yari yamaze kureba mu izamu rya APR, ukaba usubitswe kubera imvura nyinshi.

Uyu mukino w’ikirarane waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wasubitswe bitunguranye kubera imvura nyinshi iri kugwa mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mukino wakinwe igice cya mbere aho Mukura VS yari yamaze kubona igitego cyayo cyatsinzwe na Nyarugabo Moïse ku munota wa 31′.

Imvura yatangiye kugwa no mu gice cya mbere aho umusifuzi wari uwuyoboye yawukomeje bakarangiza igice cya mbere ariko imvura ikigwa.

Ubwo basubiraga mu rwambariro, imvura yakajije umurego bituma ikibuga cyuzura amazi ari na byo byanatumye Umusifuzi asubika uyu mukino.

Abasifuzi b’uyu mukino bari bayobowe na Ngabonziza Jean Paul basabye ba Kapiteni b’amakipe yombi kuza mu kibuga bakareba ko babasha kugikiniramo, baza kwemeza ko batakomeza kugikiniramo.

Itegeko riteganya ko iyo umukino wasubitswe muri ubu buryo ugakinwa hatarashira amasaha 24, bakina iminota yari isigaye mu gihe ukinwe nyuma y’ayo masaha, bawutangira wose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 12 =

Previous Post

Rubavu: Ikamyo yagonze Ibitaro isekura igipangu cyabyo iruhukiramo imbere

Next Post

Itariki nshya ya CHOGM itegerejwe na benshi yamenyekanye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Itariki nshya ya CHOGM itegerejwe na benshi yamenyekanye

Itariki nshya ya CHOGM itegerejwe na benshi yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.