Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwari rutegerejwe rwajemo impinduka

radiotv10by radiotv10
05/01/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
BREAKING: Bitunguranye urubanza rwa Kazungu rwari rutegerejwe rwajemo impinduka
Share on FacebookShare on Twitter

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo ibishingiye ku bantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica, wari utegerejwe kuburana kuri kimwe mu byaha akekwaho, ntiyabonetse ku Rukiko, ndetse urubanza rwe rurasubikwa.

Kazungu Denis wagombaga kuburanira ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, byari biteganyijwe ko urubanza rwe rutangira saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.

Abanyamakuru bari bazindukiye ku cyicaro cy’Urukiko ndetse n’abandi bari baje kumva uru rubanza, ariko bategereza ko Kazungu baraheba, yaba we ndetse n’umwunganizi we ntibahabonetse.

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10 birimo ibishingiye ku bantu 14 biganjemo abakobwa akekwaho kwica, akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye aho yabaga mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaregewe urubanza kuri Kazungu aregwamo gusambanya umugore, ari na rwo yagombaga kuburanishwaho kuri uyu wa Gatanu.

Mu kiganiro RADIOTV10 yagiranye n’Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison kuri uyu wa Kane, yari yavuze ko uretse kuba Kazungu ari buburane kuri uyu wa Gatanu, azanaburana mu cyumweru gitaha tariki 12 Mutarama 2024, mu rundi rubanza aregwamo runarimo ibyo akekwaho byo kwica abantu 14.

Isubikwa ry’uru rubanza ruregwamo Kazungu, ryanaturutse ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwasabye ko izi manza zombi zihuzwa, byanashingiweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko urubanza ruregwamo Kazungu Denis ruzasubukurwa tariki 12 Mutarama 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

Karongi: Ibikekwa ku murambo w’umugabo wabonetse mu Kivu wari wabuze ku Bunani

Next Post

Gisagara: Abatishoboye bavuze ibibatungura bikorwa muri gahunda zagenewe kubafasha

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta
IBYAMAMARE

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Abatishoboye bavuze ibibatungura bikorwa muri gahunda zagenewe kubafasha

Gisagara: Abatishoboye bavuze ibibatungura bikorwa muri gahunda zagenewe kubafasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.