Uruganda rutunganya rukanagurisha ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc rubinyujije muri Mutzig, rwazaniye amahirwe abavangamiziki (DJs) bo mu Rwanda mu irushanwa ryiswe ‘Mutzig Amabeats’ riteganyijwemo ibikorwa birimo n’ibitaramo bizazenguruka Igihugu.
Iri rushanwa ryatangijwe tariki 25 Nyakanga 2022 rizamara amezi atatu, kuko rizasoza muri Nzeri aho biteganyijwe kuzakorwa mu byiciro bitatu,
Icyiciro cya mbere kigizwe no guha ikaze aba-DJs bifuza kuzitabira iri rushanwa aho abifuza bose baba abafite izina rikomeye ndetse n’abakizamuka bazatanga agace k’umuziki bavanze [mix] k’iminota itatu kazoherezwa ku rubuga rwa www.mutzigamabeats.rw.
Nyuma yuko iyo Mix zoherejwe kuri uru rubuga, buri gace kazasuzumwa n’abakemurampaka b’inzobere ari na bo bazemeza Mixes zujuje ibisabwa ubundi zishyirwe kuri uru rubuga.
Icyiciro cya kabiri kizaba kigizwe n’amatora azakorwa n’abantu bose babyifuza bazatora azatuma hamenyekana mixes 50 na zo zizemezwa n’inzobere.
Kuva tariki 15 Kanama 2022 kugeza ku ya 02 Nzeri, hazabaho amatora azamara ibyumweru bitatu, aho aya matora azagaragaza aba- DJs 10 ba mbere ari na bo bazatambuka mu cyiciro cya gatatu cya MŰTZIG AMABEATS DJ.
Nyuma yahoo hazabaho ibitaramo bitanu bizazenguruka Igihugu cyose aho aba-DJs babiri bazajya bahangana hagati yabo imbere y’imbaga y’abaturage.
Abazaba bakurikiranye ibi bitaramo ni bo bazajya bemeza umu-DJ witwaye neza kurusha undi ubundi nyuma y’ibi bitaramo haboneke aba-DJs batanu undi bazahurire kuri Final mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali ari na bwo hazaboneka uwegukanye iri rushanwa uzaba ari Umwami cyangwa Umwamikazi wa MŰTZIG AMABEATS.
Uzegukana iri rushanwa azahembwa amasezerano y’umwaka wo kuba umu-Dj wa MŰTZIG DJ, ndetse na babiri bazaba bamukurikiye na bo bakazahembwa ibihembo bishimishije.
*******