Umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, Uwiringiyimana Théogène uzwi nka Theo Bosebabireba uherutse kugaragara mu gitaramo yakoreye i Burundi, yakoranyije imbaga y’Abarundi benshi, yahishuye ko muri iki Gihugu ari ho akunze kubonera imigisha y’amaronko menshi.
Iki gitaramo cyaririmbyemo Theo Bosebabireba, cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamerika uzwi nka ALN, cyari cyanatumiwemo umuhanzi w’icyamamare Rose Muhando wo muri Tanzania.
Theo Bosebabireba mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko igiterane nk’iki kimenyerewe kuko gikunze kuba mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.
Theo Bosebabireba avuga ko uyu muryango wateguye ibitaramo bitandatu muri uyu mwaka wa 2023, kandi ko byose azabiririmbamo.
Ati “Intego y’ibi biterane ni iyo kubwiriza abantu bakihana ibyaha bakizera Kristu ntakindi kiba kigamijwe.”
Yakomeje agira ati “Habamo udushya dutandukanye kuko abitabira ibi biterane babigiriramo umugisha kabiri kuko hatangwa ibintu bitandukanye bagabira abantu amatungo magufi ndetse n’inka habamo naza Tombola za moto, amaradiyo, amafirigo abantu bahakura undi mugisha, bakoresha n’amahugurwa ku ijambo ry’Imana yarangira bagatanga Moto nshya zizajya zibafasha kujya kubwiriza.”
Theo Bosebabireba yakomeje agaragaza ko muri iki gitaramo ari cyo akuramo umugisha mwinshi kurusha ibindi ndetse akaza no ku mufuka hahagaze neza.
Ati “Ni cyo giterane ndirimbamo navuga ko ari mpuruzamahanga gikomeye nkuramo umugisha uruta uwo njya nkura mu bindi biterane ubwo ndavuga amafaranga.”
Theo Bosebabireba avuga ko agira umugisha wo kuba mu biterane nk’ibi bikomeye akunze kuba ari kumwe n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika Rose Muhando.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10