Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo kuganira n’itangazamakuru ryo mu Bihugu byo mu karere, yahise agirana ikiganiro n’imwe muri radio yo muri kiriya Gihugu.
Uyu muhanzi uri mu bahagaze neza mu Rwanda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yafashe rutemikirere mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu, yerecyeje i Nairobi.
Amakuru yatangajwe na Label ya 1:55 AM isanzwe imufasha, avuga ko uyu muhanzi agiye kumenyekanisha ibikorwa bye muri aka karere byumwihariko indirimbo aherutse gushyira hanze ‘Pom Pom’, abinyujije mu biganiro azagirana n’ibitangazamakuru binyuranye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mutarama 2026, Bruce Melodie yahise agirana ikiganiro na Radio ya Kiss FM yo muri Kenya, aho yari umutumirwa mu kiganiro gisanzwe gitambuka kuri iyi radio kizwi nka ‘Kiss Morning’.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu muhanzi yagaragaje ko ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’iyi Radio, yabanje no kumwigisha kubyina indirimbo Pom Pom iherutse gushyirwa hanze n’uyu muhanzi yakoranye n’abandi b’ibirangirire barimo Diamond Platnmuz.
Yagize ati “Nyuma yo kumwigisha kubyina Pom Pom, twatangije ku mugaragaro Pom Pom muri Kenya.”🇰🇪
Uyu muhanzi wo mu Rwanda kandi yahise asaba abakunzi b’umuziki, na bo kugaragaza uburyo babyina iyi ndirimbo iri mu zigezweho muri aka karere, mu bizwi nka Challenge, asaba ababikora kubisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Biteganyijwe ko Bruce Melodie kandi azakomereza mu Bihugu nka Uganda na Tanzania, ubundi akazahita yerecyeza mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.


RADIOTV10










