Wednesday, December 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

radiotv10by radiotv10
07/07/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival
Share on FacebookShare on Twitter

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN Rwanda ari umufatanyabikorwa mukuru wabyo.

Ku cyabanjirije ibindi by’uyu mwaka, cyabereye i Musanze ku ya 05 Nyakanga 2025, abahanzi batoranyijwe uko ari barindwi bari babukereye.

Twihuse ku rubyiniro habanje Ariel Wayz ari na we mukobwa rukumbi uri kumwe n’abasore batandatu ni Ariel Wayz watangiranye imbaraga nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izo hambere zakunzwe na benshi.

Ageze hagati, imvura yajojobye hafi 1/4 cy’abitabiriye igitaramo bajya kugama, gusa uyu mukobwa ntibyamuciye intege yakomeje gukora iyo bwabaga ahikura gitwari.

Hakurikiyeho Kivumbi King umusore w’ijwi riremereye, wari wambaye umwambaro yavuze ko ari uw’Inkotanyi, maze na we yinjirana imbaraga nyinshi, abafana baramukundira bajyana na we mu ndirimbo wumvaga ko zizwi n’abatari bacye.

Nyuma ya Kivumbi haje Nel Ngabo, umusore ukiri muto c mu myambaro nk’iy’abatwara ibinyabiziga bya moto mu buryo bwo kwinezeza.

Mu ndirimbo ze zakunzwe nka Zoli, Nywe, Bazatwibuka n’izindi, uyu musore yashimishije benshi barimo na Clement usanzwe ari umujyanama muri Kina Music uyu Nel Ngabo abarizwamo.

Juno Kizigenza uherutse kwizihiza imyaka itanu mu muziki, ni we wakurikiyeho mu mbaraga zidasanzwe, yahagurukije imbaga yari iri muri Sitade Ubworoherane, maze mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe, aratarama biratinda. Uyu musore mu gusoza yahamagaye Bull Dog ngo baririmbane iyo bisi ‘Puta’.

Bull Dog yafatiyeho ashyigikiwe bikomeye n’abakunzi ba Hip Hop, ageze hagati yibutsa abantu ko kuri iyi tariki ari isabukuru ya Jay Pol witabye Imana mu myaka isaga ine ishize.

Bidatinze Riderman yahise azamuka ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye ‘Mambata’. Yari amenyereweho kwitwaza Karigombe ngo amufashe, gusa kuri iyi nshuro yazanye umuvandimwe we, yaboneyeho no gutangaza ko ari kumumenyereza ngo kuko na we asanzwe ari umuhanzi ukizamuka.

Igitaramo cyasojwe na King James wagaragaje ko koko ari umuhanzi mukuru kandi ufite abafana benshi mu ndirimbo ze ziganjemo iz’urukundo.

Kubera ubwinshi bw’indirimbo ze, King James yanyuzagamo akaririmba agace gato cyane k’indirimbo atari yashyize ku rutonde rw’izo yateguye kuririrmba, ibintu yahuriyeho na Riderman.

Ni igitaramo cyagaragaje ko abahanzi bafite ishyaka n’inyota byo gutanga ibyo abafana babo babitezeho, aho buri wese yagaragazaga ko ashaka kwemeza abakunzi ba muzika. Igitaramo gikurikira kizabera i Gicumbi ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, tariki 12 Nyakanga 2025.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 9 =

Previous Post

Eng.- Rwanda asked the U.S. to step up efforts in monitoring the implementation of the Peace Agreement with the DRC

Next Post

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Related Posts

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

IZIHERUKA

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo
IMIBEREHO MYIZA

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

17/12/2025
Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.