Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN Rwanda ari umufatanyabikorwa mukuru wabyo.
Ku cyabanjirije ibindi by’uyu mwaka, cyabereye i Musanze ku ya 05 Nyakanga 2025, abahanzi batoranyijwe uko ari barindwi bari babukereye.
Twihuse ku rubyiniro habanje Ariel Wayz ari na we mukobwa rukumbi uri kumwe n’abasore batandatu ni Ariel Wayz watangiranye imbaraga nyinshi mu ndirimbo ze ziganjemo izo hambere zakunzwe na benshi.
Ageze hagati, imvura yajojobye hafi 1/4 cy’abitabiriye igitaramo bajya kugama, gusa uyu mukobwa ntibyamuciye intege yakomeje gukora iyo bwabaga ahikura gitwari.
Hakurikiyeho Kivumbi King umusore w’ijwi riremereye, wari wambaye umwambaro yavuze ko ari uw’Inkotanyi, maze na we yinjirana imbaraga nyinshi, abafana baramukundira bajyana na we mu ndirimbo wumvaga ko zizwi n’abatari bacye.
Nyuma ya Kivumbi haje Nel Ngabo, umusore ukiri muto c mu myambaro nk’iy’abatwara ibinyabiziga bya moto mu buryo bwo kwinezeza.
Mu ndirimbo ze zakunzwe nka Zoli, Nywe, Bazatwibuka n’izindi, uyu musore yashimishije benshi barimo na Clement usanzwe ari umujyanama muri Kina Music uyu Nel Ngabo abarizwamo.
Juno Kizigenza uherutse kwizihiza imyaka itanu mu muziki, ni we wakurikiyeho mu mbaraga zidasanzwe, yahagurukije imbaga yari iri muri Sitade Ubworoherane, maze mu ndirimbo ze ziganjemo izakunzwe, aratarama biratinda. Uyu musore mu gusoza yahamagaye Bull Dog ngo baririmbane iyo bisi ‘Puta’.
Bull Dog yafatiyeho ashyigikiwe bikomeye n’abakunzi ba Hip Hop, ageze hagati yibutsa abantu ko kuri iyi tariki ari isabukuru ya Jay Pol witabye Imana mu myaka isaga ine ishize.
Bidatinze Riderman yahise azamuka ku rubyiniro ahera ku ndirimbo ye ‘Mambata’. Yari amenyereweho kwitwaza Karigombe ngo amufashe, gusa kuri iyi nshuro yazanye umuvandimwe we, yaboneyeho no gutangaza ko ari kumumenyereza ngo kuko na we asanzwe ari umuhanzi ukizamuka.
Igitaramo cyasojwe na King James wagaragaje ko koko ari umuhanzi mukuru kandi ufite abafana benshi mu ndirimbo ze ziganjemo iz’urukundo.
Kubera ubwinshi bw’indirimbo ze, King James yanyuzagamo akaririmba agace gato cyane k’indirimbo atari yashyize ku rutonde rw’izo yateguye kuririrmba, ibintu yahuriyeho na Riderman.
Ni igitaramo cyagaragaje ko abahanzi bafite ishyaka n’inyota byo gutanga ibyo abafana babo babitezeho, aho buri wese yagaragazaga ko ashaka kwemeza abakunzi ba muzika. Igitaramo gikurikira kizabera i Gicumbi ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, tariki 12 Nyakanga 2025.
Felix NSENGA
RADIOTV10