Abaturage bo muri Zone ya Gatumba mu Ntara ya Bujumbura mu Gihugu cy’u Burundi, bongeye guterwa n’imyuzure nyuma y’imyaka itatu bizejwe igisubizo cyayo.
Imiryango itaramenyekana umubare, yakuwe mu byayo n’imyuzure y’amazi muri zone ya Gatumba mu ntara ya Bujumbura kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Abaturage barinubira ko iki kibazo gikunze kugaruka cyane cyane mu bihe by’imvura kuva mu myaka itatu ishize, ibintu bavuga ko byananiye Leta.
Ni mugihe yo ivuga ko itegereje inkunga yemerewe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere PNUD, yo kubakira uruzi rwa Rusizi rusendereza amazi rugasenyera abaturage.
Nta cyizere cy’igihe iki kibazo kizakemurirwa kuko mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka 2021, Gervais Ndirakobuca akiri Minisitiri w’Umutekano, yari yemeje ko Leta igiye gushaka igisubizo cy’iki kibazo mu buryo bwihuse, ariko imyaka hafi itatu irirenze ntakirakorwaho.
Mu myaka itatu ishize, iyi myuzure iterwa n’uruzi rwa Rusizi yatumye abasaga ibihumbi 40 bava mu byabo barahunga, nkuko Guverinoma y’u Burundi yabitangaje.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10