Hagiye hanze andi makuru mashya ku mukino wabanjirijwe n’impaka ndende

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hatangajwe itariki izakinirwaho umukino wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Intare FC wabanjirijwe n’impaka ndende ndetse n’imanza.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 06 Mata 2023, rivuga ko uyu mukino uzakinwa tariki 19 Mata.

Izindi Nkuru

Uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Intare FC, uzabera kuri kuri Sitade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera, saa cyenda z’umugoroba.

Ni umukino ugiye gukinwa nyuma yuko andi makipe yandi yageze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, yamenyekanye ndetse yanamaze gukina imikino ya mbere.

Ikipe ya APR FC yaraye itsinze Marine FC 2-1 mu mukino ubanza, naho Rwamagana FC itsinda kiyovu 3-2 Kiyovu Sports, Mukura itsinda Musanze 1-0, mu gihe izazamuka hagati ya Intare na Rayon Sports ikazakina na Police FC.

Uyu mukino wo kwishyura wa Rayon Sports na Intare FC muri 1/8, wabanjirijwe n’impaka ndende nyuma yuko usubitswe mu buryo butunguranye, bikabanza kwakirwa nabi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise butangaza ko bukuye iyi kipe muri iki gikombe.

Icyakora nyuma yuko ubu buyobozi buganiriye na FERWAFA, bwatangaje ko bugisubiyemo, ariko ubuyobozi bwa Intare ntibunyurwe n’icyemezo cya FERWAFA, buvuga ko buzatera mpaga Rayon kuko yikuye mu irushanwa, buranajurira.

FERWAFA yari yanabanje gutangaza itariki izakinirwaho uyu mukino, yongeye guhamagaza amakipe yombi, bemeza ko uyu mukino ugomba kuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru