Burundi: Bwa mbere Guverinoma yavuze aho Bunyoni afungiye n’ibyo akurikiranyweho birimo ibitakekwaga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Burundi yasobanuye birambuye ifungwa rya General Alain Guillaume Bunyoni, inatangaza aho afungiye ndetse na bimwe mu byaha akurikiranyweho birimo ibifitanye isano n’umutekano w’Igihugu.

Ni mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, cyarimo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Vestine Nahimana ndetse n’Umuvugizi w’Urukiko rw’Ikirenga, Agnès Bangiricenge.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Vestine Nahimana, yatangaje ko General Alain Guillaume Bunyoni ubu afungiye muri kasho z’Urwego rushinzwe Iperereza mu Burundi SNR (Service National de Renseignement).

Aba bavugizi b’inzego zikomeye mu Burundi, babwiye Abanyamakuru kandi ko Bunyoni wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu, gukoresha nabi umutungo w’Igihugu ndetse no gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Inkuru y’ibyaha bikekwa kuri Bunyoni, yatangiye kuvugwa mu ntangiro z’icyumweru gishize, ubwo Polisi n’inzego z’iperereza zajyaga gusaka urugo rw’uyu munyapolitiki, byavugwaga ko iwe hashobora kuba hahishe amafaranga menshi yabonye mu buryo butanoze.

Genera Bunyoni yatawe muri yombi tariki 21 Mata nkuko byemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Burundi, Sylvestre Nyandwi, wavuze ko yafatiwe mu gace ka Nyamuzi, muri Komini ya Kabezi mu ntara ya Bujumbura, aho yari yihishe.

Minisitiri w’Itumanaho, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, ubwo yagarukaga ku makuru yavuzwe kuri Bunyoni mu cyumweru gishize, yagize ati “Tuvuye mu cyumweru gishyushye cyaranzwe n’ibihuha byinshi.”

Yaboneyeho gushimira ibitangazamakuru byo mu Burundi, bitaguye mu mutego w’ayo makuru y’ibihuha, bikirinda gutangaza amakuru adafitiwe gihamya.

Muri kiriya cyumweru kandi, hari amakuru yavugaga ko Bunyoni ashobora kuba yaramaze gutoroka Igihugu agahungira muri Tanzania.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru