Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Burundi: Gen.Bunyoni wabaye PM uregwa ibirimo gushaka kwica Perezida yasabiwe gufungwa burundu

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in AMAHANGA
0
Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi uregwa ibyaha birimo gushaka kwica Umukuru w’Igihugu akoresheje uburozi, yasabiwe gufungwa burundu, mu gihe we asaba kugirwa umwere.

Ni nyuma y’urubanza rumaze iminsi ine rubera mu Rukiko rwa Gitega, aho yaburanaga hamwe n’abandi bantu batandatu.

Bunyoni uregwa ibyaha icyenda, birimo icyo kugerageza kwica Perezida w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye ndetse no gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Mu gupfundikira uru rubanza, kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya ibyaha byose bishinjwa General Bunyoni, rukamukatira gufungwa burundu.

General Alain Guillaume Bunyoni we waburanye ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, yasabye Urukiko kumuhanaguraho ibyaha byose.

Ni mu gihe abandi bagenzi be baregwa hamwe na General Bunyoni, bo basabiwe gufungwa imyaka 30 muri Gereza.

Urukiko rwaburanishije uru rubanza, rugomba gusoma icyemezo cyarwo nyuma y’iminsi mirongo itatu (30) nyuma yo kwiherera rugasubira mu byavugiwe mu maburanisha n’ibimenyetso byatanzwe.

Muri uru rubanza, rwari rumaze iminsi ine, ubwo bageraga ku cyaha cyo kugerageza kwica Umukuru w’Igihugu, rwashyizwe mu muhezo, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yari agiye gukoresha amarozi mu kwivugana Perezida, mu gihe we agihakana yivuye inyuma.

Aregwaga kandi ibindi byaha birimo gutuka Umukuru w’Igihugu, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo kudasobanuro inkomoko y’umutungo w’amafaranga menshi yasanganywe iwe mu rugo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 8 =

Previous Post

Israel&Hamas: Ibihugu n’imiryango bikomeye ku Isi byashashe inzobe ku cyakorwa

Next Post

Afurika yibiwe ibanga ry’uko yakwigobotora ikibazo cyazonze abaturage bayo

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Afurika yibiwe ibanga ry’uko yakwigobotora ikibazo cyazonze abaturage bayo

Afurika yibiwe ibanga ry'uko yakwigobotora ikibazo cyazonze abaturage bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.