General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi uregwa ibyaha birimo gushaka kwica Umukuru w’Igihugu akoresheje uburozi, yasabiwe gufungwa burundu, mu gihe we asaba kugirwa umwere.
Ni nyuma y’urubanza rumaze iminsi ine rubera mu Rukiko rwa Gitega, aho yaburanaga hamwe n’abandi bantu batandatu.
Bunyoni uregwa ibyaha icyenda, birimo icyo kugerageza kwica Perezida w’Igihugu, Evariste Ndayishimiye ndetse no gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Mu gupfundikira uru rubanza, kuri uyu wa Kane, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko guhamya ibyaha byose bishinjwa General Bunyoni, rukamukatira gufungwa burundu.
General Alain Guillaume Bunyoni we waburanye ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, yasabye Urukiko kumuhanaguraho ibyaha byose.
Ni mu gihe abandi bagenzi be baregwa hamwe na General Bunyoni, bo basabiwe gufungwa imyaka 30 muri Gereza.
Urukiko rwaburanishije uru rubanza, rugomba gusoma icyemezo cyarwo nyuma y’iminsi mirongo itatu (30) nyuma yo kwiherera rugasubira mu byavugiwe mu maburanisha n’ibimenyetso byatanzwe.
Muri uru rubanza, rwari rumaze iminsi ine, ubwo bageraga ku cyaha cyo kugerageza kwica Umukuru w’Igihugu, rwashyizwe mu muhezo, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yari agiye gukoresha amarozi mu kwivugana Perezida, mu gihe we agihakana yivuye inyuma.
Aregwaga kandi ibindi byaha birimo gutuka Umukuru w’Igihugu, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha cyo kudasobanuro inkomoko y’umutungo w’amafaranga menshi yasanganywe iwe mu rugo.
RADIOTV10