Sunday, November 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Business yakoreraga ahaherereye Moshions yashinzwe na Moses igiye gufunga imiryango

radiotv10by radiotv10
09/02/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Business yakoreraga ahaherereye Moshions yashinzwe na Moses igiye gufunga imiryango
Share on FacebookShare on Twitter

Ubucuruzi bw’ibinyobwa birimo ikawa bwakoreraga ahahereye i nzu y’imideri izwi nka Moshions yashinzwe n’umuhangamideli Moses Turahirwa uherutse kugaragara mu mashusho akojeje isoni, bugiye guhagarara.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na kompanyi ya Kivu Noire Café yari ifite aho icururiza ikawa ku nyubako y’ahakorera Moshions.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “ribabajwe no kumenyesha ko Kivu Noire Café yakoreraga kuri Moshions izafunga imiryango ku ya 28 Gashyantare.”

Iyi kompanyi ikomeza ishimira inkunga ndetse n’ibihe byiza yagiranye n’abakirya ubwo bari bagikorera kuri Moshions.

Gusa ikomeza ivuga ko ubucuruzi bw’iyi kompanyi bukorerwa kuri Norrsken, bwo buzakomeza gukora nkuko bisanzwe, ndetse ko hari ahandi bagiye gutangira gukorera ku Kimihurura.

Imikoranire ya Moshions na Kivu Noire Café yari yaratangiye muri Kamena 2020, aho iyi kompanyi icuruza Ikawa yahacururiza iki kinyobwa.

Moshions yari yarahaye aho gukorera iyi kompanyi, yashinzwe n’umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa umaze iminsi agarukwaho nyuma yuko agaragaye mu mashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo.

Iyi kompanyi ya Moshions kandi na yo iherutse gushyira hanze itangazo isaba abafite imyambaro bahaguze, imaze imyaka itatu no hejuru yayo, ko bayisubizayo ikayibagrurira.

Iyi business yari yaratangiye gukorera kuri Moshions muri 2020

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + one =

Previous Post

Ngerageza guhindura uburyo mbasubizamo ariko bagakomeza kubimbaza- P.Kagame ku by’u Rwanda na DRCongo

Next Post

Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo

Related Posts

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

Umunyarwenya ugezweho mu Rwanda yagiye gusetsa abantu aharirira amarira y’ibyishimo ataha amwenyura

by radiotv10
14/11/2025
0

Umunyarwenya Kaduhire Ernestine uzwi nka Kadudu wari wagiye gususurutsa abantu mu gitaramo kizwi nka Gen Z Comedy, yahawe ibihumbi 500...

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

Men and fashion: How Rwandan men are redefining style

by radiotv10
14/11/2025
0

For many years, fashion and self-care were seen as things that only concerned women. In Rwanda, like in many other...

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

Umuhanzi w’ikirangirire mu karere unazwi muri Politiki yagaragaye aririmba indirimbo y’Umunyarwanda

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Robert Ssentamu Kyagulanyi, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine akaba n’umwe mu banyapotiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa...

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

Ubutumwa Yampano yageneye abafana n’Abanyarwanda muri rusange ku by’amashusho yavuzweho byinshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, yasabye imbabazi abafana be n’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’amashusho ye y’ibanga yagiye hanze,...

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

Israel Mbonyi yatangaje igihe hazabera igitaramo ngarukamwaka cye kiba gitegerejwe na benshi

by radiotv10
13/11/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yatangaje ko igitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo

Abarimo Colonel bateye umugongo FARDC bagasanga M23 bahishuye amabi y’ubutegetsi bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.