Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba irushanwa mu mukino wa Billard y’umwihariko w’igitsinagore mu rwego rwo kugira ngo na bo barusheho kwiyumvamo uyu mukino umenyerewe ku basore n’abagabo.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera mu Karere ka Kicukiro tariki ya 30 Ugushyingo 2024 ahitwa Signal Game Zone.
Abateguye iri rushanwa, bavuga umokobwa cyangwa umugore uzitabira iri rushanwa, ntacyo asabwa kugira ngo azitabire, ahubwo ko icy’ingenzi ari uko we azaba azi gukina uyu mukino.
Mu guhemba, batatu ba mbere ni bo bazahabwa ibihembo bikurikira:
- Uwa mbere azahabwa amafaranga angana n’ibihumbi Magana abiri (200 000 Fw)
- Uwa kabiri azahembwa ibihumbi ijana (100 000 Frw)
- Uwa gatatu azahembwa ibihumbi mirongo itanu (50 000 Frw)
Abakinnyi babiri bahanganye bazajya bakina imikino 3, ubashije gutsinda myinshi abe ari we ukomeza mu cyiciro kisumbuyeho.
Gutombora kw’abakinnyi bizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.
Robin Ndayambaje wateguye iri rushanwa, avuga ko yabikoze agamije guteza imbere uyu mukino ariko mu cyiciro cy’abagore kuko badakunze kwibona muri uyu mukino, kandi ari mwiza unashobora gutuma umuntu yiteza imbere.
Ati “Abagore usanga barishyizemo ko uyu mukino ari uw’abagabo gusa, kandi mu by’ukuri na bo bakabaye bawukina kugira ngo ubagirire umumaro. Nk’ubu habaho amarushanwa mpuzamahanga yabo kandi usanga abajya kuyitabira bakuramo n’inyungu z’amafaranga.”
Kuri uriya munsi w’amarushanwa hazaba hari n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, birimo abahanzi bazasusurutsa abantu, ndetse n’abavangavanga imiziki [Djs] b’amazina azwi mu Rwanda.
RADIOTV10