Donald Trump uri guhatana mu matora y’ibanze y’uzahagararira ishyaka rye ry’Abarepubulikani mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, bwa mbere yatsinzwe na Nikki Haley muri Leta imwe, ku kinyuranyo cy’amajwi yo hejuru kuko yamukubye kabiri.
Nikki Haley yatsinze Donald Trump mu cyiciro cya mbere cy’amatora azagena uzahagararira ishyaka ry’Abarepubulikani mu Matora y’Umukuru w’Igihugu yabereye muri Leta ya Washington DC.
Nikki Haley wahoze ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Muryango w’Abibumbye, yatsinze ku bwiganze bw’amajwi angana na 62,9%, mu gihe Donald Trump yagize 33,2%.
Ni ubwa mbere Nikki Haley atsinze Donald Trump wahoze ari Perezida, mu kwiyamamariza kuzaba umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2024, ndetse akaba anabaye umugore wa mbere wegukanye intsinzi yo guhagararira ishyaka ry’Abarepubulikani mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za America.
Icyakora Donald Trump aracyari imbere ya Nikki Haley, kuko ari we umaze gutorwa muri Leta nyinshi, ndetse arahabwa amahirwe ko ari we ushobobora kuzahangana na Joe Biden mu matora ateganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10