Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi baherutse guhamagarwa ngo bazifashijwe mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aba mbere bageze mu mwiherero.
Ni amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira, nyuma yuko umutoza Adel Amrouche abahamagaye.
Mu butumwa bwatanzwe na FERWAFA buherekejwe n’amafoto ya bamwe mu bakinnyi bageze mu mwiherero, iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryagize riti “Birenze kuba ari umukino, ni kongera guhura nk’umuryango. Nk’ipfundo ryo gukorera hamwe, ubumwe buganisha ku ntsinzi.”
Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryakomeje rigira riti “Abasore b’Amavubi batangiye kugera mu mwiherero. Ejo akazi ko gushaka intsinzi karatangira.”
Muri aba bakinnyi bageze mu mwiherero, barimo myugariro Manzi Thierry Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Mugisha Bonheur ukinira Al Masry Sporting Club yo mu Misiri, ndetse na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukinira Zira FK yo muri Azerbaijan.
Ikipe y’u Rwanda ifite imikino ibiri, irimo uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira kuri Sitade Amahoro, uzayihuza na Benin iyoboye urutonde n’amanota 14 mu gihe Amavubi afite amanota 11 ari ku mwanya wa kane.
Uretse uyu mukino, Amavubi afite undi mukino uzaba mu cyumweru gitaha tariki 14 Ukwakira 2025 uzayihuza na Afurika y’Epfo, wo uzabera muri Afurika y’Epfo.



RADIOTV10