Monday, October 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero

radiotv10by radiotv10
06/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Byagaragaye ko bari bakumburanye: Aba mbere b’Amavubi bageze mu mwiherero
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi baherutse guhamagarwa ngo bazifashijwe mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aba mbere bageze mu mwiherero.

Ni amakuru yatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira, nyuma yuko umutoza Adel Amrouche abahamagaye.

Mu butumwa bwatanzwe na FERWAFA buherekejwe n’amafoto ya bamwe mu bakinnyi bageze mu mwiherero, iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryagize riti “Birenze kuba ari umukino, ni kongera guhura nk’umuryango. Nk’ipfundo ryo gukorera hamwe, ubumwe buganisha ku ntsinzi.”

Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryakomeje rigira riti “Abasore b’Amavubi batangiye kugera mu mwiherero. Ejo akazi ko gushaka intsinzi karatangira.”

Muri aba bakinnyi bageze mu mwiherero, barimo myugariro Manzi Thierry Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Mugisha Bonheur ukinira Al Masry Sporting Club yo mu Misiri, ndetse na myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukinira Zira FK yo muri Azerbaijan.

Ikipe y’u Rwanda ifite imikino ibiri, irimo uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira kuri Sitade Amahoro, uzayihuza na Benin iyoboye urutonde n’amanota 14 mu gihe Amavubi afite amanota 11 ari ku mwanya wa kane.

Uretse uyu mukino, Amavubi afite undi mukino uzaba mu cyumweru gitaha tariki 14 Ukwakira 2025 uzayihuza na Afurika y’Epfo, wo uzabera muri Afurika y’Epfo.

Manzi Thierry ubwo yari ahageze

Byagaragaye ko bari bakumburanye
Mutsinzi Anage Jimmy na we yahasesekaye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 2 =

Previous Post

Do men really want independent women, or just the idea of them?

Next Post

BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

Related Posts

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

by radiotv10
06/10/2025
0

Wasili na Jangwani, amazina azwi mu kuryoshya ruhago Nyarwanda, dore ko aba bombi ari abavugizi b’abakunzi b’amakipe y’amacyeba akomeye mu...

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

Urunturuntu muri Rayon nyuma yo kunganya na Gasogi n’umukino wa gatatu nta ntsinzi

by radiotv10
05/10/2025
0

Umwuka mubi wongeye kuzamuka muri Rayon Sports FC nyuma yo kunganya ibitego bibiri ku bindi na Gasogi United mu mukino...

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

Ubutumwa abakinnyi ba APR bahaye abafana mbere yo kujya guhura na Pyramids yabatsindiye i Kigali

by radiotv10
03/10/2025
0

Abakinnyi ba APR FC yamaze guhaguruka i Kigali yerecyeza mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF...

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

Iby’ingenzi wamenya kuri rutahizamu wahamagawe bwa mbere mu Mavubi witezweho guhindura byinshi

by radiotv10
02/10/2025
0

Joy-Lance Mickels ukinira ikipe ya Sabah FK yo muri Azerbaijan, ni umwe mu bakinnyi bahamagwe n’Umutoza w’Amavubi Adel Amrouche, akaba...

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

APR i Kigali biranze ubu hahanzwe amaso uko bizagenda mu Misiri

by radiotv10
01/10/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League, mu mukino wa mbere w’ijonjora ribanza, itsindiwe i Kigali...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje
MU RWANDA

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

by radiotv10
06/10/2025
0

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

06/10/2025
Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

06/10/2025
Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

Ibitegerejwe ku meza y’ibiganiro bya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bigiye gusubukurwa

06/10/2025
Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho y’urugamba hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

06/10/2025
Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

Urugendo rwo kurangiza intambara hagati ya Israël na Hamas rwasubukuriwe muri Afurika

06/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

BREAKING: Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yeguye ataramara n’ukwezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yibukije abayobozi basubiramo amakosa kenshi ikiba kibategereje

Bwa mbere Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Wasili n’uw’aba APR Jangwani bahuye bavuga rumwe

Hagaragaye umwimukira winjiye i Burayi avuye muri Afurika akoresheje uburyo budasanzwe bugaragaye bwa mbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.