Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro bya siporo, bamaze kwemezwa nk’abakozi bashya ba radio nshya mu Rwanda.
Aba banyamakuru bagiye gukorera radio ya Urban Radio imaze iminsi itangaza abakozi bagiye kuyikorera mu biganiro bitandukanye.
Mu butumwa butangaza aba banyamakuru, ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru, bwavuze ko bwifuza kumenyesha ikiganiro cyitwa “Urban Sports kizajya gikorwa na Jado Max na William Kadu, kibazaniye amakuru agezweho, ibiriho bivuvugwa n’ibigezweho muri siporo.”
Aba banyamakuru batangajwe nyuma yuko iyi radio itangaje abandi banyamakuru bashya babiri barimo Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019.
Uyu witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda azajya akorana n’umunyamakuru Joy Mignone wakoreye RADIOTV10 yananyuzeho Jado Max bagiye gukorana kuri iyi radio nshya.
Hari kandi abandi banyamakuru baherutse gutangazwa, ari bo Patie Singayigaya wakoreye KT Radio uzajya akorana ikiganiro n’uwitwa Big Tonny.


RADIOTV10
Iyi radio izaba itwika nkunda William kadou cyane na kado max izaj ya ivugira kuri kangahe iri kuri turning se